Rubavu: Inzoga y’abagabo ikomeje kuba imbogamizi mu gukemura ibibazo cyane cyane iby’abatishoboye
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe bavuga ko inzoga y’abagabo basabwa mu nzego z’ibanze igihe bafite ibibazo bifuza ko zibakemurira zituma bamwe mu batishoboye badahabwa ubutabera kubera kuyibura bagasaba ko yakurwaho.

Aba baturage bavuga ko mu gihe udafite iyi nzoga itangwa ku Mukuru w’Umudugudu cyangwa kwa Mutwarasibo ikibazo cyawe kitakirwa hakaba n’ubwo kidakemurwa mu mucyo kubera ko nta kintu watanze.
Kanziza Maria utuye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Kagari ka Busigari yagize ati:’’Haba kwa Mutwarasibo agomba kukubaza iyo nzoga, haba ku Mudugudu bagomba kukubaza iyo nzoga, uri kumva rero izo nzego kugira ngo uzigereho uciye bugufi ntakintu ufite ntabwo izo nzego zose wazinyuramo ari ko utanga amafaranga ngo ubivemo. Iyo utayibonye nyine urubanza rwawe rurapfa.’’
Bongeraho ko mu nzego zitandukanye izi nzoga zibarirwa hagati y’ibihumbi 10 na 15 ndetse ko mu gihe idatanzwe uwaburanaga adahabwa imikirize y’ikibazo kugira ngo abe yakwiyambaza inzego zisumbuyeho mu gihe atanyuzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias avuga ko inzoga y’abagabo ivugwa ifite inkomoko mu muco aho nyuma yo gukemura ibibazo bitandukanye ndetse n’amakimbirane hagati y’abagize umuryango basangira mu rwego rwo kunga imiryango.
Ati:’’Iyo abantu bicaye hamwe bagakemura ikibazo cyane cyane amakimbirane aba mu miryango itandukanye,iyo bamaze gukemura ikibazo barasabana nabonye mu muco wacu ariyo bita inzoga y’abagabo, nibaza ko atari umwihariko w’Akarere kacu kandi utari na mubi ariko nanone ntabwo aho inzoga y’abagabo yabuze cyangwa icyo abantu biyakiriza cyabuze kubera amikoro adahagije ntabwo bikwiye ko amakimbirane adakemurwa.’’
Yongeraho ko kuba iyi nzoga isanzwe inyobwa nyuma yo gukemura ibibazo bitaba imbogamizi mu gihe itabonetse bitewe n’amikoro akibutsa ko icyibanze cyaba gukemura ibibazo.
Ibipimo bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bujyanye n’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze bwa 2022 bwerekana ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ku kigero cya 76,1%.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
