Libya: Mu 11.300 bahitanywe n’umwuzure, abasaga ibihumbi 10 bakomeje kuburirwa irengero

Spread the love

Imibare y’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe gutanga ubutabazi muri Libya, igaragaza ko abantu ibihumbi 10 bakomeje kuburirwa irengero, mu gihe abarenga 11.300 ari bo bahitanywe n’uyu mwuzure. Umubare nyakuri w’ababuze ubuzima ntiwari wamenyekana mu gihe amatsinda atandukanye ari mu bikorwa by’ubutabazi atangiye kugorwo no kumenya imyirondoro y’imibiri kubera ko yatangiye gushanguka.

Abaganga bari mu bikorwa by’ubutabazi muri Libya, batangaje ko hari imirambo myinshi y’abahitanywe n’ibiza bigoye kumenya imyirondoro yabo kubera iminsi myinshi imaze mu mazi ikaba yaratangiye gushanguka.

Ku bitaro byo mu Mujyi wa Derna wibasiwe bikomeye n’umwuzure washegeshe Libya mu cyumweru gishize, abaganga bahora mu bikorwa byo kureba niba bashobora kumenya imyirondoro y’imibiri ihari y’abahitanywe n’umwuzure.

Ku mirambo myinshi umuganga arasuzuma bikarangira avuze ko icyo bamenya bwa mbere ari imyaka y’uwapfuye, uburebure n’igitsina gusa.

Ku murambo w’umugabo wakuwe mu nyanja umuganga yabwiye BBC ati “Ubu ageze ku ntera yo gushanguka, kubera amazi.”

Uyu mugabo wari umaze icyumweru arohamye mu nyanja byarangiye hatamenyekanye umwirondoro we, inzobere zivuga ko igishoboka ubu ari ugutangira gupima uturemangingo tugaragaza isanomuzi (DNA) kugira ngo bifashe guhuza amakuru n’abashaka abantu babo bitabye Imana.

Imibare y’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye ashinzwe gutanga ubutabazi muri Libya, igaragaza ko abantu ibihumbi 10 bakomeje kuburirwa irengero, mu gihe abarenga 11.300 ari bo bahitanywe n’uyu mwuzure. Umubare nyakuri w’ababuze ubuzima ntiwari wamenyekana.

Ubufasha bw’ibihugu bitandukanye bwatangiye kugera muri iki gihugu, ariko Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma ya Tobruk ikorera mu Burasirazuba bwa Libya yatangaje ko hari abakora ibikorwa by’ubutabazi bane bavuye mu Bugereki baguye mu mpanuka yo mu muhanda bajya mu mujyi wa Derna abandi 15 barakomereka.

Ibihugu byohereje abakora ibikorwa by’ubutabazi birimo u Bufaransa n’u Butaliyani, mu gihe Kuwait na Arabie Saoudite byohereje imfashanyo z’ibintu byifashishwa mu gutanga ubutabazi.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira uvuga ko ababariwa mu bihumbi 38 ari bo bavuye mu byabo mu Mujyi wa Derna wonyine.

Guverinoma y’Ubumwe yo itangaza ko inzu zo mu Mujyi wa Derna zirenga kimwe cya kane zangiritse izindi zirasenyuka burundu kubera umwuzure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *