Rusororo: Umukecuru wari uje gukiranura abavandimwe yishwe akubiswe isuka mu mutwe
Umukecuru wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yishwe akubiswe isuka mu mutwe mu gihe yari agiye gukiranura abavandimwe barimo barwana.

Umugore wivuganye uyu mukecuru ukekwaho ko ajya agira uburwayi bwo mu mutwe, yishe nyakwigendera ahagana Saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.
Abaturage bo Mudugudu wa Mugeyo mu Kagari ka Mbandazi bakurikiranye iby’ubu bwicanyi bwabereyemo bavuze ko uyu mugore yazindutse ajya aho avuka, ahageze arwana na mukuru we.
Mukuru we ngo yaje kumuhunga, hanyuma umukecuru wari uje gutabara, uwo mugore afata isuka arayimukubita ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yavuze ko uyu mugore yigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe ariko ubu yari ameze neza.
Ati “ Yari avuye iwe azindukira iwabo saa kumi n’ebyiri noneho arwana na mukuru we nibwo mukuru we yamuhunze ajya kwikingirana mu nzu ahita akubita isuka uwo mukecuru wari uje kubakiza arapfa.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruhagera ruta muri yombi uwo mugore.
