Igenzura ry’ubuziranenge bw’ibiribwa ku masoko yo mu Rwanda riracyari hasi cyane hafi ya ntaryo

Spread the love

Mu gihe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022 yagaragaje ko igenzura Rwanda FDA ikora ku biribwa biba byageze ku isoko riri hasi kuko riri ku kigero cya 0,9% ubuyobozi bw’iki kigo bugaragaza ko iki cyuho gishingiye ku buke bw’abakozi babishinzwe gifite kugeza ubu.

Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenue, ubwo yari yitabye Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta, PAC, kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.

Ni impamvu Rwanda FDA isobanura ko zishingiye ku buke bw’abakozi kuko ubu iki kigo gifite abakozi b’ishami rishinzwe ubugenzuzi umunani gusa.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof Emile Bienvenu, yagaragaje ko kugeza ubu ku isoko ryose ry’u Rwanda hari abakozi babiri bashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa byageze ku isoko.

Ati “Kugeza uyu munsi turacyafite abantu babiri gusa bashinzwe kugenzura ibiribwa byageze ku isoko ryose ry’u Rwanda. Abo bantu babiri rero umwanya wabo ugendera mu gukora akazi kihuse kuko igenzura ry’ibiribwa biba byageze ku isoko hari igihe rikorwa kugira ngo hasubizwe ikibazo kiba cyabayeho, nk’ahavutse ikibazo ukajyayo.”

“Abo bantu babiri rero hari igihe umwanya wabo ushirira mu gusubiza ibibazo byihuse byavutse hirya no hino.”

Prof Bienvenu yavuze ko iki kigo kigira ubugenzuzi gifatanya n’inzego zirimo RDB, Minaloc n’izindi ku buryo ba bakozi babiri usanga birirwana n’izo nzego bityo ntibabone umwanya wo kujya ku masoko.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko biteye impungenge kuba iki kigo aricyo gifite ubushobozi n’uburenganzira bwo kwemeza ko ibiribwa bifite ubuziranenge none kikaba gifite icyo kibazo cyo kutagira abakozi.

Ikindi kibazo giteye inkeke ni uko abo bakozi bashobora kumara umwaka batarakora ubugenzuzi.

Depite Mukabalisa Germaine ati “Imbogamizi z’abakozi atubwiye umuntu yazumva gake ariko ntabwo byumvikana ukuntu bategura gukora ubugenzuzi 50 mu mwaka, ariko umwaka ukarangira nta na bumwe bubaye, noneho n’umwaka ukurikiyeho bikarangira nta bibaye.”

“Kuba mwateguye ngo tuzakora ibi, tuzakora ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ntimubikore kandi wa mugani bikarangira ku isoko ibyo biribwa tubiguze tukabirya [nta bugenzuzi bw’ubuziranenge byakorewe] iyo bigiye bigenda bite, ese hari aho twabigarurira?”

Ikindi kibazo cy’ingutu kiri muri Rwanda FDA ni uko abakozi umunani bonyine aribo bakora ubugenzuzi bw’ibiribwa mu nganda zisaga 900 zitunganya ibiribwa mu gihugu hose.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *