Ruger yagaragaje ko abagore bikundira abagabo bameze nk’uburozi

Spread the love

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeat wo muri Nigeria Michael Adebayo Olayinka uzwi ku izina rya Ruger yatangaje ubwoko bw’abagabo abagore bikundira ubwo yari mu kiganiro kitwa” The Zero Conditions Podcast”.

Yagize ati” Buriya rero abagore bakunda abagabo bameze nk’uburozi( Toxic) cyane ni uko mutabizi cyangwa se bagorana”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nawe yigeze kuba nk’uburozi ku mukunzi we bigeze gukundana.

Ati” Nanjye hari umukobwa twigeze gukundana ariko narimeze nk’uburozi kuri we neza, amakosa yose yabaga mu rukundo rwacu, yabaga yatewe nanjye.

Ariko se kubera iki iyo ubwiye umukobwa ngo mubihagarike, kubera iki atabyemera? Uramubwira uti ‘reka tubihagarike’ nawe ubwo agatangira ati’ oya ibi twabikemura tugakomeza tugakundana’, nyamara wareba neza ugasanga koko umubano wanyu ntaho uhagaze”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko hari amashusho yigeze kubona ahantu akamutera amatsiko yo kwibaza cyane ku bakobwa.

Ati” Hari amashusho nigeze kubona,aho babajije abakobwa bati’ ni ikihe kintu kirenze cyangwa kimeze nk’uburozi ukunda mu buzima bwawe? Umukobwa nawe yarasubije ati ‘Nkunda cyane iyo umugabo cyangwa umusore ari kungora mu rukundo tukongera tukiyunga, nkongera ngakunda cyane iyo ari nko kuntontomera dusa nk’aho twashwanye’, aya magambo yaba bakobwa ntababeshye yanshyize mu rujijo rukomeye”.

Uyu musore yakomeje avuga ko ukuri guhari ariko kudapfa kwemerwa na buri wese ari uko abakobwa cyangwa abagore bakunda cyangwa bakururwa n’ubwoko bw’abagabo bameze nk’uburozi cyangwa se bagorana mu rukundo.

Ati” Ndababwiza ukuri ko abakobwa bakunda abagabo bagorana mu rukundo kurenza abagabo boroshye cyangwa se bitonda”.

Ruger ariko yavuze ko ibi byose biterwa n’igihe barimo, ati” Ariko biterwa n’igihe cyangwa se aho umubano wabo uri, abakobwa bakunda abagabo bagorana mu rukundo iyo bari mu gihe cyo guteretana, ariko iyo bigeze mu gihe cyo kubana, hano umukobwa aba ashaka umugabo woroshye cyangwa se witonda.

Ruger watangaje ibi, ni Umuhanzi ukomeye muri Afurika mu njyana ya Afrobeats ukorera umuziki we mu gihugu cya Nigeria akaba ari umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya bari gutanga icyizere mu muziki wa Afurika no ku Isi muri rusange.

Akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Girlfriend, Bounce n’izindi nyinshi.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *