Kazungu yasabye umucamanza guheza itangazamakuru mu rubanza rwe aterwa utwatsi

Spread the love

Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe mu rukiko asaba ko itangazamakuru rihezwa muri uru rubanza ngo kuko rurimo ibyaha bikomeye umucamanza atera utwatsi icyifuzo cyeKuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, Kazungu Denis ucyekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu karere ka Kicukiro.

Uyu mugabo ukekwaho kwica abantu barenga 10 akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, yageze ku rukiko atwawe n’imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yari yambaye agapira k’umukara k’amaboko magufi, ipantaro yijimye ndetse na kamambiri zitukura. Yari aziritse n’amapingu.

Umutekano wari wakajijwe ku rukiko kuko abapolisi kabuhariwe bo mu Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ari bo bari bacunze umutekano.Hafi y’ahakorera urukiko rw’ibanze rwa Kagarama kandi hari abantu benshi bari baje kureba uyu mugabo wavuzwe cyane mu itangazamakuru kuva atawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse n’abanyamakuru benshi.

Kazungu ubwo yari mu cyumba cy’iburanisha yasabye umucamanza ko urubanza rwe rwahezwamo itangazamakuru kuko yakoze “ibyaha bikomeye”, ibyo umucamanza yahise atera utwatsi.

Uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 05 Nzeri 2023, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 10.

Ni ibyaha birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje kiboko, gushimuta, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.Ubwo yabazwaga niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yasubije yemye ati: “: Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…ntacyo narenzaho.”

Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifunga cyangwa ifungurwa ry’agateganyo Kazungu yaburanaga uzasomwa ku wa 26 Nzeri, saa cyenda z’igicamunsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *