Ku bifaru bya ‘Abrams’ Amerika yemereye Ukraine haziyoingeraho ubufasha bwa miliyoni $325

Spread the love

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko mu cyumweru kimwe ibifaru bya Abrams igihugu cye cyemereye Ukraine bizaba byagejejweyoyongeraho ko ndetse yamaze kwemeza ubundi bufasha mu by’umutekano buzahawa Ukraine, bufite agaciro ka miliyoni $325

Yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, ubwo yagarukaga ku cyo igihugu cye kiri gukora mu kongerera imbaraga ingabo za Ukraine zihanganye n’iz’u Burusiya.

Yagize ati “Mu cyumweru gitaha, ibifaru bya mbere bya Amerika bya ‘Abrams’ bizashyikirizwa Ukraine.’’

Biden yagarutse kuri aya makuru ari kumwe na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wasuye Amerika ku nshuro ya kabiri kuva u Burusiya bwatangiza intambara ku gihugu cye muri Gashyantare 2022.

Ubu bufasha burimo missiles z’ubwirinzi, imodoka za gisirikare zifashishwa mu gutera ibisasu, ibifaru bya gisirikare n’ibindi bikoresho by’intambara.

France 24 yatangaje ko ibi bikoresho bitarimo missiles zo mu bwoko bwa MGM-140 ATACMS, Ukraine yakunze gusaba mu bihe bitandukanye.

Amerika ikomeje gushyigikira Ukraine mu gihe ibihugu nka Pologne byo byahagaritse inkunga byageneraga iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yavuze ko igihugu cye kigiye gushyira imbaraga mu kubaka igisirikare cyacyo.

Ati “Ntituzongera kohereza intwaro muri Ukraine kuko ubu turi kubaka igisirikare cya Pologne, tugiha intwaro zigezweho.’’

Ubwo byatangazwaga ko Amerika igiye kohereza ibifaru muri Ukraine, byavuzwe ko izayiha ibishaje bikabanza gukanikirwa mu Budage.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *