Rwamagana:Kutabonera ifumbire ku gihe bishobora gutuma bakererwa ihinga

Spread the love

Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje zimwe mu mbogamizi zikibangamiye itangira ry’igihembwe cy’ihinga; zirimo kutabonera ifumbire ku gihe no gusabwa kwiyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga, basaba ko byakosoka kugira ngo bitazababuza guhingira ku gihe.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, ubwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nzige mu Kagari k’Urugarama, hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2023-2024 A.

Bamwe mu bahinzi bagaragaje ko imvura iri kugwa neza ndetse abenshi banamaze gutegura imirima, basaba ko bimwe mu bibazo bikibabangamiye byashakirwa umuti birimo ugutinda kuboneka kw’ifumbire n’uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe telefone ngo babone ifumbire.

Uwizeye Madeleine utuye mu Kagari ka Nyamatete yavuze ko kubona ifumbire bisigaye bibagora cyane kuko bisaba gukoresha ikoranabuhanga mu kwiyandikisha kandi ngo abenshi batazi kurikoresha.

Ati “Hari ubwo ujyayo ugasanga icyangombwa cy’ubutaka cyawe hari undi muntu wayakiyeho ifumbire bikaba ngombwa ko uyibura, ubu rero icyo dusaba ni uko ayo manyanga yose yakurwaho ndetse n’ibi byo kwakira ifumbire ku ikoranabuhanga bikoroshywa kuko abenshi ntabwo tuzi kuyisabira.”

Mujawabera Didacienne we yavuze ko kimwe mu bintu bibagoye muri iyi minsi ari uburyo busigaye bukoreshwa kugira ngo babone ifumbire, yavuze ko bisaba kwiyandikisha ukoresheje telefone kandi ngo bose siko bayifite. Ikindi ngo basigaye bakwa ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo bahabwe inyongeramusaruro kuburyo ngo abona bitihuta cyane nka kera.

Ati “barakwandika ukajya kuri koperative ugatonda umurongo ugategereza rimwe na rimwe igatinda kuboneka, rero turifuza ko bayihutisha cyane kuko igihe cyo gutera kiri kugenda.”

Kayitaba Andre we yagize ati “ Iyo tugiye kureba ibigori n’ifumbire babanza kukureba muri mudasobwa rimwe na rimwe bakakuburamo ngo ntiwiyandikishije, hari ubwo uba utazi gukoresha iryo koranabuha kandi ukeneye guhinga. Turasaba rero ko badufasha bikajya bikorwa ariko ntibidutinze kuyibona kuko abenshi biri gutuma dukererwa gutera.”

Umukozi wa RAB sitasiyo ya Rubirizi, Murekeyimana Peruth, yavuze ko kugira ngo umuturage ahabwe imbuto n’ifumbire abanza gutanga icyangombwa cy’ubutaka cye kugira ngo harebwe ingano y’umurima we ngo kugira ngo ahabwe ifumbire n’imbuto bingana n’umurima azahinga.

Yavuze ko ibyangombwa byose babyegereje ababishinzwe ku buryo ngo nta mpamvu yakabayemo yo gukererwa ihinga.

Ku kijyanye n’abacuruza nkunganire bishyuza abaturage mbere kandi bakabishyuza amafaranga menshi ngo bazagikurikirana kuburyo gikemuka mu buryo bwa burundu, ngo kuko ubusanzwe bagakwiriye kwaka abaturage amafaranga make andi bakazagenda bayishyura nyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we yavuze ko uburyo bwakoreshwaga mbere n’ubu ari bwo bugikoreshwa ahubwo ngo abahinzi babaye benshi.

Yavuze ko hari ibintu byinshi uwasabaga ifumbire yuzuzuga kuri ubu byakuweho ndetse ashimangira ko kuri ubu umuturage basanze atariyandikishije bamuha ifumbire ubundi akazandikwa kumugereka.

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage guhinga ubutaka bwose ngo kuko ibiciro by’ibiribwa biri kuzamuka ku isoko ku buryo ngo baramutse bahinze ubutaka bwose byazaziba icyuho mu minsi iri imbere.

Yavuze ko kuri ubu bafite abacuruza inyongeramusaruro benshi ku buryo ngo biteguye gufasha abaturage.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Rwamagana hazahingwa ibigori ku buso buhuje hegitari ibihumbi 17, ibishyimbo bizahingwa ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 15, soya zihingwe kuri hegitari 415 n’aho imyumbati ihingwe kuri hegitari 830.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *