Rubavu: Amakimbirane mu miryamgo akomeje gukoma mu nkora Ubumwe mu baturage 

Spread the love

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias yagaragaje amakimbirane ashingiye ku butaka, ku mitungo ndetse n’ayo mu miryngo nk’amahwa akomeje gukoma mu nkokora ubumwe n’ubudaheranwa muri aka Karere asaba kwigira ku musaruro w’Ubumwe wigaragaza mu gukumira amacakubiri.

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda mu Murenge wa Mudende uyu Muyobozi w’Akarere yagaragajwe ko amakimbirane ashingiye ku mpamvu zitandukanye akiri ku isonga mu kubangamira ubumwe bw’abaturage

Ati: ‘’Nk’uko wagiyeye ubibona ikigikoma mu nkokora ubumwe bwacu ni amakimbirane ya hato na hato ariko ashobora kubyara ibindi, amakimbirane ashingiye ku butaka, amakimbirane ashingiye ku kudaha uburenganzira buri wese nk’aho uvutse nko mu muryango ukakwikhakana,mu by’ukuri urumva ko biba biteje ikibazo.’’

Asaba abaturage gushyira imbere kwibonamo Ubunyarwanda hagakumirwa icyari cyo cyose cyakongera gucamo abaturage ibice ahubwo bakubakira ku musaruro ushimishije w’Ubumwe bw’Abanyarwanda wigaragaza nyuma y’imyaka igera kuri 30 Igihugu kibohowe.

Bamwe mu baturage bavuga ko muri iki gihe bigoye kubona abakibona mu ndorerwamo y’amoko ahubwo nabo bakemeza ko ibibazo bisigaye ari ibishingiye ku mitungo ariko ko Ubuyobozi bugenda bubikemura umunsi ku munsi.

Bizimana Yohani ati: ‘’Ibibazo by’amoko hano iwacu byaracitse rwose, tugeze kure mu bumwe n’ubwiyunge n’ubwo ibisigaye ari ibibazo bishingiye ku gupfa imitungo nk’amasambu ndetse n’amakimbirane asanzwe mu ngo.’’

Ashima gahunda nziza y’Ubuyobozi yo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu nteko z’abaturage agasaba kuyikomeza kuko ituma ibibazo bitandukanye biba Bihari bikemurwa mu mucyo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB mu 2019, bwagaragaje ko abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *