Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahagurukiye abafite ubutaka budahingwa
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko abantu bafite ubutaka butabyazwa umusaruro hirya no hino mu gihugu bushobora kuzahabwa abaturage bakabuhinga aho kugira ngo bukomeze kubaho nta kintu bukoreshwa.

Yabibwiye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa 10 Ukwakira 2023, ubwo yasobanuraga ibibazo byagaragaye mu bikorwa byo kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire.
Muri raporo ku ngendo z’Abadepite bakoze, basanze ku bijyanye no kurwanya isuri no kubyaza umusaruro ayakozwe, hari ikibazo cyo kuba hari amaterasi y’indinganire atabyazwa umusaruro.
Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Kayumba Uwera Alice, ati “Ni iki gituma hari amaterasi yakozwe akaba atabyazwa umusaruro?”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko by’umwihariko ku kibazo cy’amaterasi y’indinganire yakozwe ariko akaba atabyazwa umusaruro cyagaragaye mu Karere ka Karongi n’ahandi mu gihugu.
Ati “Uretse no kuba twaragiye kuri iki kibazo cy’umuturage wo mu Karere ka Karongi, ni ibintu twakoze mu gihugu hose, ahantu hose haba hari amaterasi n’ahatari amaterasi tureba ko habyazwa umusaruro.”
“Hari icyatumye Leta iyaca, igashoramo amafaranga ndetse n’ingengo y’imari itari hasi kugira ngo abyazwe umusaruro kandi atunge abaturage.”
Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko ari ikibazo cyari gishingiye ku baturage bari bafite ubwo butaka bwaciweho amaterasi y’indinganire ariko ntibayahingemo.
Hakozwe ubukangurambaga, abaturage bashishikarizwa kuyahingamo ariko ubu hasigaye ubutaka bungana na hegitari buciyeho amaterasi ariko butarahingwa.
Ni ubutaka bw’umuturage witwa Rutabagisha, gusa ngo bwagiye mu manza, amaterasi amaze gukorwa havutse ibibazo, aho ba nyirayo bari mu manza ku buryo kugeza ubu ubutaka busa n’aho nta nyirabwo bufite.
Minisitiri Dr Musafiri ati “Ni ikibazo twajyaniranye n’ibindi byose by’abantu bafite ubutaka mu gihugu, badakoresha, ibibazo bwaba bufite byose ntabwo bibujije ko babubyaza umusaruro.”
“Ubutaka buri mu manza ndetse n’ubundi bwose bw’abantu badatuye aho ubutaka buri, twatanze amabwiriza ko iyo mirima igomba guhabwa abahinzi, abaturage bahegereye noneho iyo mirima ikabyazwa umusaruro.”
Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu gihugu hose aho hari abantu baba bafite ubutaka buri aho budakoreshwa.
Ati “Iki ni ikintu kiri mu gihugu hose ngira ngo uyu mwaka muri iki gihembwe cy’ihinga dutangiye, twifuza ko ndetse twaranabitangiye, ubutaka bwose bwaba ubwa Leta, bwaba ubw’abaturage batabukoresha buhingwa mu buryo budasanzwe.”
“Ku buryo ntibizanabatangaze wenda hari ufite nk’ubutaka runaka, mu karere runaka azumva bamuhamagaye bamubwira ko abaturage babugezemo igihe cyose nyirabwo agaragaza ko atiteguye kubuhinga.”
Abadepite bakiranye yombi iyi gahunda
Depite Uwumuremyi Marie Claire ati “Nkaba nizera ko ubwo butaka buba budahingwa, ntibuba bufite n’ababukurikirana. Nifuza ko ubwo butaka bwakwitabwaho, abazabuhingaho bakarwanya isuri.”
“Nifuza ko ba nyirabwo abe ari bo baganirizwa mbere, kugira ngo utiteguye abe ariwe uvugana n’abazabuhinga kugira ngo habeho kumvikana.”
Depite Uwambaje Aimée Sandrine ati “Niba turimo guca amaterasi hirya no hino byaba bibabaje cyane turi guca amaterasi tunayongera ariko atabyazwa umusaruro.”
Depite Uwamariya Veneranda na we ati “Ndabishima cyane kuko tugenda tubona ubutumwa butandukanye butangwa n’abayobozi b’uturere bashishikariza abatuye ahantu runaka ko ubutaka budahinze babuhinga kugira ngo tubashe kubaho neza.”
Depite Bigumisa Safari Théoneste ati “Ni ikintu cyiza abantu bakwiye gushima.’’
Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko n’ubwo iyi gahunda ishobora gukemura ibibazo ariko ba nyir’ubwo butaka budahingwa ari bo bazagira uruhare mu kubuha ababuhinga.
Ati “N’iyo batabubyaza umusaruro buba ari ubwa ba nyirabwo. Hakwiye kujyaho uburyo bizakorwamo batazagira ngo wenda bazabwakwa.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri Dr Musafiri, avuga ko Leta itazambura abaturage ubutaka bwabo ariko buzahingwamo muri iki gihembwe ku buryo nyirabwo azagaruka agasanga imyaka yeze, yaba ashobora kubuhinga akongera akabusubirana.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ikigamijwe ari uko ubutaka bwose bwagenewe guhinga ari uko bubyazwa umusaruro kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa.
Kivu24.rw
