Israel: Byagenze gute kugira ngo ibitero bya Hamas bihitane 1200 hanakomereke 2700
Mu gitondo cyo ku wa gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira, umutwe wa Palesitine Hamas wagabye igitero gitunguranye kuri Isiraheli ku rugero rutigeze rubaho aho mu buryo butunguranye uyu mutwe warashe ibisasu bya roketi ibihumbi, kwinjira mu barwanyi mu butaka bwa Isiraheli, no gufata bugwate umubare utazwi. Nibura Abisiraheli 100 bahise babisigamo ubuzima, 1400 barakomereka.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Igihugu cye “kiri mu ntambara.” Ubwo ingabo za Isiraheli zasubizaga, Abanyapalestine bagera kuri 200 barapfuye abandi bagera ku 1.600 barakomereka.
Amakuru atangazwa ku munsi wa gatanu w’intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, avuga ko Israel imaze gutakaza abantu bagera ku 1200 mu gihe abandi 2700 bakomeretse.
Kugeza ubu igisirikare cya Israel kivuga ko cyangije ibirindiro bya Hamas gikoresheje ibitero by’indege aho bimwe byari mu nyubako za gisivile.
Ku rundi ruhande hari ibisasu bya rokete byarashwe muri Israel bivuye muri Syria ariko ntibizwi ababyihishe inyuma.
Hezbollah na yo yarashe misile ziturutse muri Liban ariko Israel na yo irihimura.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yaburiye Iran na Liban kwirinda kwivanga mu ntambara ya Israel na Hamas
Inkuru ya BBC ivuga ko Israel yateguje ibindi bitero bikaze i Gaza ndetse yamaze kongera intwaro zikomeye hamwe n’abasirikarebenshi hafi y’umupaka wayo na Gaza.

Abasirikare bagera ku bihumbi 300 baryamiye amajanja biteguye gushyira mu bikorwa umugambi bahawe na guverinoma ya Israel, wo gukora ku buryo intambara izarangira nta bushobozi na buke Hamas igifite bwo kongera gutera ubwoba cyangwa kwica abasivile b’Abanya-Israel.
Igisirikare cyo mu kirere cyatangaje ko uduce 80 twasenywe i Beit Hanoun muri iri joro i Gaza harimo n’amabanki abiri Hamas yakoreshaga mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, inzira yo munsi y’ubutaka n’ibirindiro bibiri Hamas yakoreshaga mu gutegura no kuyobora ibikorwa by’iterabwoba kuri Israel.
Cyangije kandi izindi site zirimo ahakorerwaga imyitozo n’ahari ububiko bw’intwaro.
Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko umubare w’abishwe i Gaza ugeze kuri 950 uhereye igihe Israel yatangiriye ibitero byo kwihimura ku barwayi ba Hamas, ku wa Gatandatu.
Nibura abantu 30 bishwe muri Israel mu bitero byo muri iri joro nk’uko umuvugizi wa Hamas yabivuze.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ku nkunga yateye igihugu cye mu kiganiro bagiranye kuri telefone.
Yavuze ko ibitero bya Hamas ari byo bibi kurusha ibindi byagabwe ku Bayahudi uhereye igihe bakorerwaga Jenoside.
Kivu24.rw
