Green Party irasaba Leta kongera nkunganire ku bikomoka kuri peteroli mu kugabanya ibiciro ku isoko
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kuvugwa izamuka rikabije ry’ibiciro ahanini hakunze kuvugwa ko rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Lisansi na Mazutu ishyaka rya Green Party rirasaba Leta kongera nkunganire isanzwe ibishyiramo kugira ango abaturage babashe koroherwa no guhaha ibikenerwa byabo bya buri munsi bitandukanye.

Ibi byagarutsweho muri Kongere y’Urugaga rwabo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi kuwa 13 Ukwakira 2023 yahuriranye no gutora komite nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamiye kuri iri shyaka.
Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party avuga ko iri zamuka ku ikubitiro ryari rifitanye isano n’intambara y’Uburusiya ndetse na Ukraine ariko kuri ubu bikaba biri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli akizeza ko ishyaka ayoboye rigiye gukomeza gukora ubuvugizi hakongerwa nkunganire kugira ngo ibiciro byongere kumanuka.
Ati: “Muri iyi minsi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aribyo lisansi na mazutu byarazamutse nabyo. Bifite ingaruka byazanye ku biribwa, mwumvise ko igiciro cy’ibirayi cyageze ku 2000 Frw. N’ibintu biteye ubwoba ariko ndibwira ko inzego ziri gukorana kugira ngo bibe byagabanuka. Nk’Ishyaka tuzakomeza dukorere abaturage ubuvugizi ibiciro bigabanuke.”
Yongeraho ko n’ubwo hari nkunganire Leta yari yashyizemo mu koroshya ibiciro bagiye gukomeza gusaba ko yongerwa kugira ngo ibiciro bigabanuke mu rwego rwo gufasha abaturage kubasha kubona ibyo kurya.

Leta y’u Rwanda itanga nkunganire y’amafaranga 200 Frw kuri buri Litiro ya Lisansi na Litiro ya mazutu kugira ngo ibiciro byabyo bitajya hejuru cyane, ariho ahera avuga ko nk’ishyaka ahagarariye bakurikije uko biri kugura uyu munsi, basanga iyi nkunganire Leta idahagije.

Ndungutse Abdoulkarim Kivu24.rw
