Rubavu: Haracyari baringa mu bafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere

Spread the love

Mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushimira abafatanyabikorwa bako barimo n’imwe mu miryango itari iya Leta, NGOs bunanenga imwe muri yo imeze nka baringa ku rwego rw’uko ibazwa icyo imariye abaturage ikakibura bukagaragaza ko bugiye kuyihagurukira byanaba ngombwa igasabwa guhagarika gukorera mu Karere.

Ibi byagarutsweho mu Nteko rusange yahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Rubavu bibumbiye mu Ihuriro JADF Icyerekezo yateranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 igaragarizwamo aho Akarere kageze kesa Imihigo y’Umwaka 2022-2023 hanarebwa uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuyesa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias avuga ko nk’umufatanyabikorwa akwiye kuba koko afite ibikorwa bifatika bigaragarira buri wese nk’umusanzu we mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Ati:’’Tuba dukeneye kubona ukwiyemeza kwa buri mufatanyabikorwa by’umwihariko mu gihe hari ikibazo runaka abaturage bacu bahuye nacyo cyangwa se hari n’ubukangurambaga butangiye.Niba avuga uti nkorera mu Karere ka Rubavu akwiye kuba anakurikirana impinduka zo mu nkingi akoreramo. Turimo kwitegura imurikabikorwa ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’Akarere, buri wese akwiye kwibaza ngo nzahaserukana iki?’’

Asaba gukomeza guhuza imbaraga ku ruhande rw’Abafatanyabikorwa ndetse n’Akarere kugira ngo iterambere ryifuzwa ribashe kugerwaho byihuse.

Perezida wa JADF Icyerekezo Rubavu Bishop Gakunde Felix avuga ko muri rusange hari ibikorwa byinshi nk’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere bagenda bagiramo uruhare akagaragaza ko ariko hari imwe mu miryango koko usanga imeze nka baringa ndetse ko biyemeje gusura abafatanyabikorwa bose kugira harebwe koko niba bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ati:’’Twabashimiye abakoze neza barahari, abakoze byiza kurusha abandi, na babandi basa n’aho ari ba baringa turabagira inama yo kutaba baringa kuko nta baringa dukeneye. Imihigo ntabwo tuzavuga ngo habayemo ba baringa tuzagaragaza ibifatika ahubwo buri muntu wese wiyemeje kuba umufatanyabikorwa w’Akarere nagire icyo akora.’’

Yongeraho ko mu rwego rwo gukurikirana ko ibikorwa bitandukanye biyemeje aribyo bashyira mu bikorwa akemeza ko abo bizagaragara ko ari ba baringa bazagirwa inama bakanoza ibyo biyemeje gukora byabananira bagahitamo kubivamo.

Akarere ka Rubavu kugeza uyu munsi gafite abafatanyabikorwa bagera kuri 67 barimo imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango nyarwanda itari iya Leta yose ikora ibikorwa bigamije iterambere mu nkingi zitandukanye aho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ibikorwa byayo bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga 846900 000.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *