Urubyiruko nirwo rwibasiwe cyane n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida

Spread the love

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuzima RBC bwatangake ko ko urubyiruko arirwo rwibasiwe cyane n’ubwandu bushya bw’Agakoko gatera Sida busaba kongera gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 10/12/2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rubavu ku bufatanye na AHF wahujwe na Siporo Rusange yakozwe hazengurukwa umujyi wa Rubavu.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr TUGANEYEZU Oreste avuga ko impungenge zihari ari imyitwarire y’urubyiruko rusa naho rwamaze gusuzugura iyi ndwara ku buryo rusigaye ruyifata nk’izisanzwe akarwibutsa gukomeza kwirinda.

Yagize ati: “Inzitizi zirahari kuko urubyiruko rwacu cyane cyane abakiri batoya hari imyitwarirere y’urubyiruko tubon iteye ubwoba iduteye impungenge ni ugusa naho baca sida amazi bakumva ko ari uburwayi nk’ubundi aha rero nkaba naboneraho kobaha ubutumwa bw’uko sida atari indwara isanzwe kuo ari indwara ubana nayo ubuzima bwose kandi ni indwra igira ingaruka nyinshi cyane haba ku mubiri ndetse no mu iterambere ry’umuntu uyirwaye.’’

Yibutsa ko kugeza ubu iyi ndwara itarabonerwa umutini ndetse n’urukingo akagaragaza ko igihari gusa ari imiti iyigabanyiriza ubukana agasaba buri wese gukomeza kuyirinda kuko bishoboka.

Dr Rangira Lambert, Umuyobozi w’Umuryango AIDS Healthcare Forum/AHF nawe yibutsa ko Sida ntaho yagiye agasaba by’umwihariko urubyiruko kurushaho kugira uruhare rwa buri wese mu gukomeza kuyirwanya.

Ati: ‘’ Ikigenderewe cyane twavana hano ni uko Sida ntaho yagiye, ikindi kandi kigenda kigaragara ni uko ubwandu bushya buri kugenda bugaragara mu rubyiruko abantu bafite imyaka mitoya.’’

Yongeraho ko ubu bwiyongere bwatewe no kudohoka mu bukangurambaga bwo gukomeza kwirinda akemeza ko ku bufatanye na RBC hagiye kongera gushyirwa imbaraga mu gushishikariza urubyiruko gukomeza kwirinda Sida.

Dr Ikuzo Bazil ushinzwe ishami rishinwe kwirinda Sida muri RBc nawe yemeza ko  ko kugeza ubu ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ndetse by’umwihariko abana b’abakobwa kuruta abahungu akemeza ko ariko hari ingamba zitandukanye zashyizweho zigamije kongera gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Imibare itangazwa n’imigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda Ubwandu bwa Virusi itera sida mu Rwanda ubwandu hushya bushya mu rubyiruko buri ku kigero cya 35%.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *