Rubavu: Mayor Mulindwa Prosper yijejwe ubufatanye mu kwihutisha iterambere ry’Akarere

Spread the love

Nyuma y’uko Mulindwa Prosper atorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu inzego zitandukanye zamwijeje ubufatanye n’imikoranire izamufasha kuzuza neza inshingano ze ndetse no kwihutisha by’umwihariko iterambere ry’abatuye Akarere ka Rubavu.

Ibi yabyijejwe nyuma y’uko atsindiye kuyobora Akarere ka Rubavu ku majwi 180 kuri 78 y’uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya mu matora yabaye kuri uyu wa 07/12/2023.

Mbere y’ihererekanyabubasha, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Agateganyo Nzabonimpa Deogratias yashimiye ubufatanye bwaranze itsinda bakoranye ndetse n’abaturage muri rusange muri iyi nzibacyuho yari imaze hafi amezi 7 yiseza Umuyobozi w’Akarere mushya ko buzakomeza.

Yagize ati: Izi nganji zicaye imbere yanyu ni abagabo rwose mudatenguha, ndabyizera neza ko umutwaro utazaremera cyane kuko dushyize hamwe nabo inshingano zikomeye zo gukomeza guteza imbere Akarere ka Rubavu nk’Akarere gafite intumbero/intego yo kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo tuzakomeza kubakira ku mbuto nziza.’’

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Kabano Ignace wamwijeje ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu bikorwa byose bigamije guteza imbere aka Karere.

Ati: ‘’Ari bagenzi bawe mukorana ari Abajyanama mu Nama Njyama ari Abajyanama bari mu Mirenge, ari Abayobozi b’Imirenge, ari inzego z’umutekano n’izindi nzego zose ari abaturage b’Inganji za Rubavu muri rusange bose barategereje kugira ngo nubageraho bakugire inama, kugira ngo nutera intambwe ufite icyerekezo mujyanemo, kugira ngo ni uvuga uti ndifuza ko tugera kuri ibi tubijyanemo kandi tuzabigeraho.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Mujawamariya Florence nawe yijeje Umuyobozi w’Akarere ubufatanye bw’Intara mu kumufasha kuzuza neza inshingano amwizeza ko ku bufatanye n’abaturage byose bizagerwaho.

Ati:’’ Twese turi ikipe imwe, turi mu cyerekezo kimwe kandi Umutoza w’ikirenga niwe soko tuvomamo, ahari ubushake n’ubufatanye byose birashoboka; Nyakubahwa Mayor nk’uko babibagaragarije aba bose ni amaboko mubonye ariko ikirenze ibyo ubu turi hano turi imboni zanyu.’’

Mu migabo n’imigambi bya Mulindwa Prosper yagiye agarukaho mu bihe bitandukanye ubwo yiyamamazaga yakunze kugaruka ku bufatanye n’imikoranire y’inzego zitandukanye mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ndetse no gukurikiranira hafi ibikorwa harebwa niba biri ku muvuduko ukwiriye.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *