RWANDA-DRC: Bamwe mu bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bwambukirnya imipaka baricira isazi mu jisho
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka baratangaza ko kubera ikibazo cy’umutekano muke mu Mujyi wa Goma bitewe n’intambara iki Gihugu gihanganyemo na M23 hiyongereyeho ikibazo cy’imisoro isigaye isabwa kuri buri kintu bajyanyeyo kugeza no ku mishogoro bikaba byarafatanirije hamwe gukoma mu nkokora imikorere yabo.

Aba bacuruzi bacirirtse bagaragaza ko ubu bucuruzi bwari bubatungiye imiryango ku gishoro gito bakoreshaga bakagaragaza imbogamizi y’uko bagiye kubura akazi nyuma y’uko basabwe ko buri wese mbere yo kugira icyo yambutsa agomba kubanza kugaragaza inyemezabwishyu ya EBM.
Dusabimana Therese utuye mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu yagize ati: “Ikibazo dufite muri iyi minsi ni ikibazo kijyanye na TIN number na EBM, Turamanura imari zacu niba ari imboga, niba ari intoryi, niba ari ibisheke twabigeza hariya kuri duwane aho byemerewe ko bigomba kwambuka bikaba ngombwa ko baduhagarika ngo nitubanze tuzane facture.’’
Agaragaza ko n’ubwo nabo bifuza guteza imbere Igihugu ariko ubushobozi bwabo nk’abacuruzi baciriritse bigoye ko babasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bakomeze gukora ubu bucuruzi bemeza ko aribwo bwari bubatungiye imiryango.
Ibi kandi abihuza na Nsabimana Joseph wari usanzwe ukora akazi ko gusunika igare ry’abafite ubumuga rimwe mu yari asanzwe yambutsa ibicuruzwa abijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Mujyi wa Goma wemeza ko akazi kabuze ku buryo nta mikorere bagifite.
Ati: “EBM nayo kuba yaraje ni ikibazo gikomeye kuko buri kimwe cyose, imishogoro, amaronji, imbuto zose, imigozi y’ibijumba byose ni EBM. Byagombye gusubira nk’uko byari bimeze bakatugabanyiriza ku misoro kugira ngo tubashe kongera gukora nka mbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper asaba aba bacuruzi bacirirtse kwitabira gahunda za Leta bakemera kwiyandikisha nk’abacuruzi kugira ngo ibikorwa byabo bibe bizwi ngo kuko ari mu nyungu zabo
Ati: “Hari ibintu wagaragaje nk’ikibazo kandi ntakibazo kirimo,TIN number ni Indangamuntu y’umucuruzi, ni ukugira gusa ngo Igihugu kimenye abacuruzi abo aribo, nonese bihuriye hehe no kukubuza gutera imbere? Ahubwo gucuruza utagira aho wanditswe ni iby’abantu badashaka kumenyekana. Ikintu cyose cyemewe mu Gihugu cyacu kiba kigomba kugira aho cyangitswe.’’
Yibutsa ko kwandika ibintu bitandukanye birimo n’ubutaka byagize akamaro gakomeye mu gukumira amakimbirane akibutsa ko umusoro usabwa ugendana n’ibyo umuntu yinjiza agasobanura ko EBM ntaho ihuriye no guhombya ukora ubucuruzi agashimangira ko mu gihe kiri imbere buri kintu cyose kizajya gitangirwa EBM.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
