Rubavu: Abitabiriye Imurikagurisha bagaragaje impungenge zo kunguka kubera ibibazo by’imipaka

Spread the love

Bamwe mu bikorera bo mu Gihugu ndetsew no hanze yacyo bitabiriye imurikagurisha ndetse n’umurikabikorwa ryateguwe kubufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba bagaragaje impungenge z’ubuke bw’abazaryitabira kubera igabanuka ry’urujya n’uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu.

Iri murikagurisha riri kubera ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu kuva ku wa 14 kugera ku wa 29 Ukuboza 2023 ryateguwe ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba mu rwego rwo gufasha abantu gusoza umwaka neza bishimwe ndetse banashimisha imiryango yabo no kubafasha kubona aho bahahira iby’iminsi mikuru n’abacurizi bagakirigita ifaranga.

Abayitabiriye bavuga ko baryitezeho kumenyekanisha ibikorwa byabo no kumenyekanisha Serivizi zitangwa muri iyi Ntara bityo abantu bakajya baka serivisi basobanukiwe neza cyakora nanone kabahagaragaza impungenge ko kubera kuri ubu ntarujya n’uruza rugikorwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo ari impungenge ko umubare wabitabira iri murikagurishwa ushobora kugabanuka.

Uwituze Donata waje kumurika inyanya nk’umucuruzi  w’imboga n’imbuto ukorera muri Coperative y’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yagize ati: “ Nibyo koko abitabira bashobora kuba bake ariko ntabwo twagira impungenge cyane kuko n’Abanyarwanda ubwabo bamaze gusobanukirwa n’ibyiza by’iwabo bivuze ko n’aho abakongomani bataza Abanyarwanda nabo bazatugurira”

Yongeraho kandi ko iri murikagurisha baryitezeho no kumenyana n’abandi bahuriye nuri uyu mwuga ndetse n’abafite aho bahurira n’ubuhinzi akavuga ko ari umwanya mwiza wo gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye bwatuma bagirana imikoranire bakajya bahahirana cyangwa bakarangirana ahari abakiriya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abanya-Rubavu kubyaza umusaruro amahirwe iri murikabikorwa n’imurikagurisha ririmo kubera muri aka Karere mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere kuko n’ubundi ibicuruzwa byinjira cyangwa bigasohoka mu Gihugu binyuze muri aka Karere ka Rubavu.

Yagize ati’’Banya-Rubavu mwese mukomeze mubyaze amahirwe iri murikabikorwa n’imurikagurisha twahawe, kandi mwubake Network ikomeye cyane uwageze hano ntazasubireyo gusa mutavuganye ngo mwubake ubundi bucuruzi kuko ibicuruzwa byinjira mu Gihugu cy’abaturanyi binyuze mu Karere kacu cyangwa bikava mu Gihugu cy’abaturanyi biza mu Gihugu cyacu  binyuze mu Karere kacu ayo yose ni amahirwe.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert afungura ku mugaragaro iri murikabikorwa n’imurikagurisha yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rw’abikorera bo muri iyi Ntara ndetse n’umwanya wo kwigiranaho mu rwego rwo kunoza ibyo bakora kugira ngo babashe guhangana ku isoko mpuzamahanga byumwihariko mu isoko ryagutse rya Afurika.

Yagize ati’’ Uruhare rw’abikorera ndetse n’abafatanya bikorwa ruri ku isonga mu Gihugu cyacu… Ni umwanya ukomeye cyane, umwanya ukomeye wo kugaragaza uruhare rw’abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere ryIgihugu ariko cyane cyane iterambere ry’Intara yacu y’Uburengerazuba, ariko ukaba n’umwanya wo kwigiranaho, kwigiranaho kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora ndetse no gutera ishyaka abandi kwinjira mu kwikorera ndetse no gufatanya n’inzego za Leta kugera ku nshingano zazo.

Yemeza kandi ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragariza Abanyarwanda ibikorwa binyuranye bikorerwa mu Ntara, mu Rwanda ndetse no nuri bimwe mu Bihugu by’inshuti mu isoko ryagutse rya Afurika.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 169 baturutse hirya no hino mu Ntara zinyuranye z’Igihugu ndetse n’abanyamaganga 7 barimo abo muri Ghana na Egypt,Uganda, Zambia ma Tanzaniya. Iri murikagurisha ryatangiye tariki 14 rikazasoza tariki 29 Ukuboza uyu mwaka.

NDUNGUTSE Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *