Rubavu: Polisi ntivugarumwe n’abaturage bavuga ko bamburwa ibyabo ku manywa y’ihangu

Spread the love

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu batabaza inzego z’umutekano bavuga ko bugarijwe n’abagizi ba nabi (biyita abuzukuru ba satani) bageze ku rwego rwo kubatega bakabambura ibyabo izuba riva,Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba bwo buvuga ko nta mutwe w’abagizi ba nabi uhari witwa “Abuzukuru ba Shitani” uba mu Rwanda bugasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe bahanwe.

Bamwe muri aba baturage baturiye ishuri rya GASS, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Muduha bavuga ko bamaze kurambirwa ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bagasaba inzego z’umutekano kongera gufatira ingamba aba bajura bongeye kwidegembya.

Niyobyose Yves Divarien, Umuyobozi w’inzu icumbikira abagana Gisenyi (Western Modern Motel) yagize ati “Abagizi ba nabi nahuye nabo baranyambura mu minsi ya Noheri, ngerageza kugundagurana nabo ariko birangira bankomerekeje ku kaguru bifashishije ibuye. Twumva kenshi abaturage batabaza ngo mudutabare twatswe terefone kandi bituma abakiriya batagana business yacu kubera ubujura bubera muri uyu mujyi.”

Akomeza avuga ko abambura abantu ari insoresore ziza mugatsiko zigatangira abiganjemo abakobwa bakabambura telephone; atanga urugero rw’abana bibye terefone bajya kuyiguranisha imigati, nyuma nyirayo aza kongera kuyigomboza, ariko akavuga ko iyo wambuwe n’itsinda ry’abasore ibyo batwaye bitagaruka.

Kayihura Félix, usanzwe acuruza butiki mu mujyi wa Gisenyi, mu kagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Muduha yungamo ati “Abagizi ba nabi biganjemo insoresore ndababona kandi bamaze iminsi bari kutugirira nabi, abantu bambuwe amaterefone ntiwababara bakirukankira muri Ruhurura, abandi bagerageje kubatera ibyuma, ntawe ukibasha kwanika imyenda ngo bayisange kuko baba bamaze kuyanura. Dukeneye umutekano yaba ku manywa na mu ijoro kuko ntawe ugitarabuka.”

Akomeza avuga ko urugero rwa hafi rw’ubu bugizi bwa nabi, ari umukobwa utuye muri uyu Mudugudu uherutse gushikuzwa terefone yo mu bwoko bwa Iphone n’agakapu ubwo yarimo atambuka ku manywa y’ihangu bikarangira bayijyanye burundu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure ntavuga rumwe n’abaturage bavuga ko bamburwa n’abuzukuru ba shitani ngo kuko nta mutwe witwa iryo zina uzwi ahubwo akibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakekwaho ibi bikorwa by’ubujura.

Ati “Icyambere tuzi n’uko mu Rwanda nta mutwe uhari w’abagizi banabi bitwa (Abuzukuru ba Satani), kuko Police iratabazwa igatara, ni muri urwo rwego guhererekanya amakuru bifasha, ibikorwa bitandukanye bya police ku bufatanye n’abaturage habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n’ubujura nkubwongubwo bagashyikirizwa ubugenzacyaha.”

Akomeza avuga ko icyo basaba abaturage ari ukudahishira umunyacyaha bagatanga amakuru, kugira ngo ukoze icyaha afatwe cyangwa kikaba cyanaburizwamo.

Ibikorwa by’ubujura mu Karere ka Rubavu byari bimaze igihe bigabanutse nyuma y’uko bamwe mu bavugwaho ibi bikorwa bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye bagashyikirizwa inzego z;ubutabera mu gihe bagenzi babo bagerageje kuzirwanya bagiye baraswa.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *