Umurenge wa Rubavu washimiye abafatanyabikorwa umusaruro w’ubufatanye muri 2023

Spread the love

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bwateguye igikorwa cyo gusangira n’abafatanyabikorwa bawo batandukanye hishimirwa umusaruro wavuye mu bufatanye bwabaranze muri 2023 no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kubusigasira mu gihe kiri imbere.

Muri iki gikorwa cyahujwe na Siporo rusange isoza 2023 yakozwe hishimirwa ibikorwa bitandukanye byagezweho muri 2023 by’umwihariko ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yanifashishijwe muri iyi siporo hagarutswe kuri byinshi byagezweho muri uyu mwaka byatumye Umurenge uza ku isonga bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Emmanuel Blaise avuga ko byinshi byo kwishimira byagezweho muri uyu Murenge birimo nk’imodoka uyu Murenge wegukanye mu marushanwa y’isuku n’ubutekano bitashoboraga kugerwaho hadashingiwe ku ruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ati: “Intavogerwa z’Umurenge wa Rubavu murabyibuka ko ku itariki ya 7/7 nibwo mwabonye Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu butuzaniye imodoka nziza twatsindiye mu marushanwa y’isuku n’umutekano. Muri uyu mwaka kandi twasoje Umurenge wacu wasoje ari uwa mbere muri gahunda ya Ejo Heza, uwo mwaka kandi twawusoje nta Murenge n’umwe wari imbere yacu mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu Karere kacu.”

Ashingiye kubyagezweho mu mwaka ushize yibutsa Intavogerwa ko undi mwaka ugeze muri ½ agasaba gukomeza ubufatanye kugira ngo bakomeze gukora cyane kugira ngo ukuzamuka k’Umurenge binafashe Akarere kuzamuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ashimira Intavogerwa z’Umurenge wa Rubavu umurava mu kwesa Imihigo agasaba kutadohoka ahubwo bakarushaho gutwara ibikombe bafasha Akarere kuza ku mwanya wa mbere.

Ati: “Dukomeze nk’Intavogerwa duharanire kuza ku isonga mu bipimo byose ku buryo bya bikombe byose Gitifu yavuze mwagezeho ntawe uzabibatwara, igikombe cy’ Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza, isuku n’ibindi bikombe byose. Uko muba aba mbere n’Akarere kacu niko kaza imbere, muzatugire abambere rero.”

Yibutsa ko ibigerwaho byose bishingiye ku mutekano kandi ko uhera ku muntu ku giti cye agasaba kwirinda icyawuhungabanya akanibutsa ko itangira ry’amashuri ryegereje bityo ko naryo buri wese yakomeza kuryitegura kugira ngo rizagende neza ntawe rihungabanije.

Uretse kuba Umurenge wa Rubavu waregukanye imodoka mu marushanwa y’isuku n’umutekano utsinze indi Mirenge yose y’Intara y’Uburengerazuba uyu Murenge ni nawo wari ku mwanya wa mbere mu kwesa Imihigo mu Karere ka Rubavu mu mwaka ushize wa 2022-2023.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *