DRC: Ese ingabo za SADC zaba zigarutse gukura M23 muri Congo nk’uko byagenze muri 2013?
Ishyirahamwe SADC (Southern Africa Development Community) rihurikiweho n’Ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo ryatangaje ko ingabo zaryo zamaze kugera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kugarukana amahoro muri icyo Gihugu binyuze mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro bwahawe izina rya SAMIDRC (Southern Africa Development Community Mission in the Democratic Republic of Congo).
Itangazo rya SADC ryo kuri uyu wa kane Mutarama 2024 rivuga ko izo ngabo zagezeyo kuva itariki 15 Ukuboza 2023 mu rwego rwo gufasha Leta ya Congo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ikomeje kugaragaramo ibibazo by’umutekano muke kubera imitwe yitwaje intwaro.

Izo ngabo za SADC zigiye kunganira ingabo z’ishirahamwe ry’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba, EAC (EACRF) Leta ya Congo yasaye ko zivayo mu mpera z’umwaka ushize nta n’umwaka zimazeyo ivuga ko nta kintu zayifashije mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro cyane cyane M23.
EACRF yarimo ingabo zituruka mu Burundi, Kenya, Uganda na Sudan. N’ubwo Tanzania isanzwe na yo iri mu Bihugu bigize EAC yo nta ngabo yari yarohereje mu rwego rwa EACRF kimwe n’u Rwanda kuko Congo ikomeza kurushinza ko rushigikiye M23 n’ubwo rudasiba kubihakana.
Mu 2013, izo ngabo za SADC n’ubundi ni zo zari zaturishije umutwe wa M23 n’ubwo nyuma wongeye kubura umutwe muri 2021.
Kohereza ingabo za SAMIDRC byemejwe mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Leta yabereye i Windhoek muri Namibia, kw’itariki ya 8/5/2023 nk’umuti w’Akarere ku kibazo cy’umutekano muke kirushaho gukomera mu Burasirazuba bwa Kongo.
Ku bijyanye n’ibikorwa bya SAMIDRC, itangazo rivuga ko ingabo z’Akarere ka SADC ziturutse muri Malawi, Afrika y’epfo na Tanzaniya zirigukorana n’ingabo za Congo (FARDC), mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.
SADC ivuga ko kugera muri DRC kwa SAMIDRC byerekana ishaka ry’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC mu gushyigikira Congo mu bikorwa byayo byo kugarura amahoro arambye.
Iryo shyirahamwe rivuga ko kohereza izi ngabo za SAMIDRC biri mu cyerekezo cyaryo cyo kurwanyiriza abanzi hamwe no gufatira ingamba hamwe, nk’uko biri mu masezerano ya SADC y’ubufatanye mu kurwanya abanzi yo muri 2003.
Ayo masezerano avuga ati: ”Igitero cy’intwaro icyo ari cyo cyose gikorewe kimwe mu Bihugu bigize uyu muryango kizafatwa nko guhungabanya amahoro n’umutekano wa buri Gihugu mu birigize kandi bizahita bifatira hamwe ingamba zo kukirwanya .”
Umuyobozi w’ingabo za SAMIDRC ni Jenerali Majoro Monwabisi Dyakopu ava muri Afrika y’Epfo.

Umunyapolitiki Corneille Nangaa washinze Umutwe wa AFC (Alliance Fleuve Congo) na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, bunze ubumwe
