Rubavu: Abaturage bafite amazu muri Centre ya Mahoko hafi ya Sebeya barasaba gukurwa mu gihirahiro.

Spread the love

Abaturage bafite amazu muri Santere ya Mahoko baturiye inkengero z’umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma y’aho bahagaritswe gukorera mu mazu yabo bari bahawe amezi abiri hakagaragazwa niba bayasubiramo cyangwa niba hari ikindi cyakorwa ariko hakaba hashize arenga atanu nta kanunu k’ibyavuye mu nyigo babwirwaga ko iri gukorwa.

Amazu yose agaragara mu ibara ry’umuhondo kugeza uyu munsi ntabwo ari gukorerwamo, amezi abaye hafi 5 A, banyirayo bagaragaza ko batumye basubira mu bukene bikomeye

Aba baturage bagaragaza ko aya mezi abiri bayaherewe mu nama yabahuje n’Ubuyobozi kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rw’Akarere nyuma y’aho amazi yuzuye umugezi wa Sebeya agatwara ubuzima bw’abaturage ndetse akanangiza ibintu byinshi mu Miremge ya Kanama, Nyundo na Rugerero.

Nyuma y’ibi biza hari hahise hafatwa umwanzuro wo kwimura abantu n’ibikorwa byose biri ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga harimo n’amazu yo mu gice cy’ubucuruzi muri Santere ya Mahoko cyegereye uyu Mugezi.

N’ubwo uyu mwanzuro utashimishije abari bahafite amazu yakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye bagaragaza ko ariho bakura ibibatunga ndetse n’ibibafasha gukomeza kwiteza imbere; bameye kuba bayafunze bagategereza ibyagombaga kuva mu nyigo bari babwiwe ko igiye gukorwa n’impuguke ari nazo zagombaga kugaragaza ibikwiye kuvanwaho burundu ndetse n’ibikwiye gukomeza gukorerwamo.

Bongeraho ko kuva icyo gihe muri Gicurasi 2023 bategereje kugezwaho ibyavuye muri iyi nyigo ariko kugeza magingo aya bakaba ntawigeze ababwira niba igikurikiraho ari ugusenya aya mazu yabo cyangwa ari ukuyasana kugira ngo akomeze kubyazwa umusaruro.

Umwe mu bafi bafite amaduka muri Mahoko ati: “ Mu nama yarimo na Minisititi w’ubutegetsi bw’Igihugu badusabye kuva muri aya mazu turabyemera kuko bari batwijeje ko hari gukorwa inyigo iri bugaragaze ikigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi abiri, none dore reba igice cy’umwaka kirashize(amezi 6) ntacyo baratubwira. Icyo twasaba ni uko twakurwa mu gihirahiro tukamenya niba baremeje kuyasenya cyangwa niba twasubukura ibikorwa byacu tugakomeza kwiteza imbere.”

Mu gihe basabwa kuyavamo hari ababanje kwinangira bibanza gusaba imbaraga z’Ubuyobozi

Mugenzi we yungamo ati: ‘’Iminsi ibaye myinsi, ingaruka zo ni nyinshi kuko ubukene butumereye nabi, urumva nawe umuntu wakodeshaga imiryango ibiri y’ubucuruzi akabona ibimutunga, akaishyurira ishuri abana n’ibindi uko kuri ubu abayeho; icyo twasaba ni uko badukomeorera tukongera gukorera muri ariya mazu cyane ko n’ibikorwa bimaze gukorwa kuri uyu mugezi bigaragaza ko ntaho izamenera iza mu mazu yacu. Babishatse batwemerera rwose tukongera gukora.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avuga ko atatanga igihe cyo gufata umwanzuro kuri aya mazu ahubwo ko bategereje itsinda ry’abatekinisiye bagomba gusuzuma ikibazo cya buri nzu kuyindi mbere y’uko hafatwa umwanzuro.

Yagize ati: “Muby’ukuri bariya bacuruzi ntabwo bari muri Metero 10 bari inyuma yazo, ariko nabo kuba hatarahise hafatwa umwazuro wo kubasaba kuvamo cyangwa kugumamo ni uko inzego zumvikanye ko habanza hakarebwa ko hakubakwa izo nkuta, nizimara kuzura bakanazikorera isuzuma bakareba ko koko zihagije kugira ngo ariya mazu akagume mu mwanya arimo, ibyo rero ntabwo abacuruzi bagomba kubifata nk’ikibazo ahubwo bakwiye kwishima bagashimira Leta y’u Rwanda”.

Yongeraho ko mu mpamvu zatumye hadahita hafatwa umwanzuro wo kuvanaho ariya mazu cyangwa gukomeza kuyakoreramo byari mu rwego rwo kubanza kureba ko ntayarengerwa n’ibikorwa bitandukanye byarimo bikorwa n’Ubuyobozi birimo inkuta no kongera ubugari bw’umugezi ariko ko nanone kongera kuyakoreramo bigomba ubusesenguzi kugira ngo habe hizewe neza ko abayakoreramo n’ibyabo bitekanye agashimangira ko bamaze gusaba inzego zirimo na Minisiteri y’imicungire y’ibiza kwihutisha iri sesengura kugira ngo rizashingirweho hafatwa umwanzuro wa nyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper ntatanga igihe aba baturage bazabonera igisubizo cya nyuma kizashingira ku byagaragajwe n’inyigo yakozwe ku bikorwa bizavanwaho n’ibizasigara

Imvura yaguye mu ijoro tariki 2 Gicurasi 2023, yasenye inzu nyinshi ndetse itwara ubuzima bw’abaturage bagera kuri 30 mu Karere ka Rubavu, bahitanywe n’umugezi wa Sebeya wuzuye ugatwara inzu z’abaturage, mu gihe hari abandi batwawe n’inkangu zibasenyeye.

Mu Karere ka Rubavu habaruwe kandi imiryango ibarirwa mu 1,000 yahuye n’ibiza bitewe n’iyi mvura, ndetse benshi bashyirwa mu nkambi zamaze ukwezi bahabwa inkunga, nyuma yo kubura ibyo bari batunze.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *