Green Party irasaba ko igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mbere yo kuburana mu mizi gikurwaho

Abarwanshyaka ba Green Party barasaba ko igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 gikurwaho hakajya hafungwa uwahamwe n’icyahaAbarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije barasaba ko igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 gikurwaho kuko kibangamiye uburenganzira bwa muntu bashingiye ku kuba gitangwa kubera kutagira ibimenyetso bifatika bishinja ugihawe ugasanga birangiye kimaze imyaka.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 muri Kongere y’Intara y’Iburengerazuba ubwo hakirwaga ibitekerezo bizashyirwa mu migabo n’imigambi izifashishwa n’iri shyaka mu kwiyamamaza muri Nyakanga 2024.

Masengesho Louis, Umuhuzabikorwa wa Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko ari akarengane kuba umuntu ashobora gukatirwa iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo bikarangira amaze muri gereza imyaka irenga 3 ataraburanishwa mu mizi.
Ati: ‘’Umuntu aragenda bakamukatira iminsi 30 y’agateganyo bigatinda akamara nk’imyaka nk’2 atari yaburana, hakaba n’ubwo abaye umwere nyamara ya myaka yarayifunzwe ku maherere.’’
Asaba ko muri Manifesito y’ishyaka hashyirwamo icyakorwa mu gukemura iki kibazo yemeza ko kibangamiye uburenganzira bwa muntu ndetse kikaza no ku isonga mu bikomeza gutuma ubucucike buba bwinshi mu magereza.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza avuga ko iki gitekerezo bacyakiriye mu Ntara zose akemeza ko kiri mu by’ingenzi bizashyirwa mu migabo n’imigambi iri shyaka rizashyira imbere mu matora ateganijwe muri Nyakanga 2024.
Yagize ati: ‘’Hose mu Gihugu aho tumaze kuzenguruka hari ikintu kigenda kigarukwaho kandi na hano babigaragaje, ikintu cyo gufunga abantu iminsi 30 ikarenga umuntu akaba yamara imyaka 2 afunzwe umuntu akiburana by’agateganyo hose bakigarutseho bigaragaza ko kibangamiye Abanyarwanda.’’
Yongeraho ko abarwanyashyaka ba Green Party basaba ko buri wese yajya afungwa hari ibimenyetso bifatika byaba ntabyo akarekurwa aho guhabwa iyi minsi 30 y’agateganyo usanga ikunze kurenga igafata imyaka umuntu ari muri gereza binahombya Leta ndetse n’umuryango.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, rimaze imyaka igera ku 10 ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda kuva muri Mata 2014.


Kivu24.rw
