Ngororero: Abatuye Imirenge ya Nyange na Matyazo bamaze kugira amazi meza hejuru ya 90%
Abaturage batuye mu Mirenge ya Nyange na Ngororero barashimira Ubuyobozi bwiza bukomeje kubegereza amazi meza ndetse n’ibindi bikorwa remezo bakizeza gukomeza kubisigasira kugira ngo bizarambe.

Baganira na Kivu24.rw, abaturage batuye mu Murenge wa Nyange bavuga ko bagorwaga no kujya gushakira amazi yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi mu mikoki bakishimira ko bamaze kwegerezwa amazi meza aho batuye.
Uwizeyimana Monique yagize ati: “Mbere iyi migezi itari yaza twajyaga kuvoma iriya epfo hasi harimom imikuku myinshi kandi amazi aranduye. Iyo imvura yabaga yaguye twakoreshaga ay’imvura kuko kujyayo byabaga bigoranye cyane. Ariko ubu amazi yaratwegereye kuvoma biratworohera.”
Bimemyimana Florien yungamo ati: “Ibntu biri kuza mu myaka 30 ishize bizagera muri 60 abantu turi mu kirere. Imvura yaragwaga nk’uku tukavoma amazi mabi ariko ubu ni amazi meza ariko ubu ni amazi meza kandi iyo tuje kuyashaka turayabona.”

Marius Safari, ushinzwe isuku n’isukura muri World VisionWorld Vision, Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Ngororero mu gukwirakwiza amazi avuga ko muri ibi bikorwa Akarere ka Ngororero kishyura 40% by’igiciro cyose cyo kubaka Umuyoboro w’amazi nabo bagashyiraho 60% asigaye.
Ati: “Muri iyi myaka ishize twagiye dufatanya n’Akarere tukishyura 60% akarere kakishyura 40% ku muyoboro wose tugiye gukora ariko abaturage bakungukira muri ibi bikorwa, bimwe rero mubyo dukora ni ukugeza abaturage ho amazi meza. Icyo dukora ni ukugeza amazi mu mavomo rusange ariko umuturage utuye hano hirya aba ashobora kuyageza mu rugo iwe ku buryo bumworoheye.”
Yongeraho ko nyuma yo kugeza umuyoboro w’amazi aho abaturage batuye bahubaka ivomo rusange rifasha buri muturage kubona amazi meza ku biciro bisanzwe ariko ntibinabuze ko ufite ubushobozi yafatira kuri uyu muyoboro akageza amazi meza iwe mu nzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe ashimira Perezida wa Repubulika imishinga migari yahaye Akarere ka Ngororero akemeza ko binyuze mu mushinga mugari wa Miliyari 7.5 wo gukwirakwiza amazi meza, uyu mwaka uzashira abaturage bayafite basaga 93%.
Ati:”Mu karere ka Ngororero dufite miliyari 7.5 zo gukwirakwiza amazi, uyu mushinga uzadufasha kuva kuri 68.7% tugere kuri 93% bafite amazi meza”
Yizeza ko uyu mwaka uzarangira aba baturage babonye aya mazi meza kubera uyu mushinga.
Guhera umwaka ushize ku mu bufatanye na World Vision n’Akarere ka Rubavu mu Mirenge ya Nyange na Matyazo hamaze kubakwa amavomo 46 ari ku miyoboro ibiri irimo uwa Kilometero 3.3 ndetse n’uwa Kilometero 11.
https://www.youtube.com/watch?v=VAqnRiXd8rk
Placide Hagenimana, Kivu24.rw
