Nyabihu: Aborozi barasaba kwegerezwa amazi ahagije mu nzuri za Gishwati
Abarorera mu nzuri za Gishwati mu Karere ka Rubavu barasaba kwegerezwa amazi ahagije kugira ngo ajye afasha inka zabo bitagombeye ko bazimanura ku mibande zigiye gushoka.

Aba borozi bagaragaza ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu kubafasha kunoza no kungukira mu bworozi bakora birimo n’umuhanda wa Kaburimbo urimo kubafasha kugeza mu buryo bworoshye umusaruro wabo ku isoko hakenewe amazi ahagije yo gushora amatungo
Kavarisi Habimana ati: “Amazi ntabwo yari yageramo ku buryo buhagije ahubwo nicyo twari dukeneye kugira ngo amazi asakare mu nzuri ku buryo inka ziyabona neza ku buryo bworoshye zitabanje zashoka mu mibande.”
Yongeraho ko kumanuka mu mibande inka zigiye gushoka zikongera kuyizamuka bizinaniza bikaba byagira ingaruka ku bworozi bwabo bityo agasaba ko gukemura iki kibazo byashyirwa mu byihutirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu Habanabakize Jean Claude avuga ko hakiri ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’amazi meza muri imwe mu Mirenge igize Akarere akizeza ko kigiye gukemuka mu gihe kitarenze umwaka.
Ati: “Gahunda dufite ni iyo kugira ngo iyo mirenge ibone amazi meza 100% hari umushinga tugiye gukoranaho na WASAC ndetse n’ibikorwa byo gutanga ingurane byaratangiye bivuga ngo rwose natwe turakataje gahunda yo gukwirakwiza amazi muri aka Karere tubirimo.”
Yizezako ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye igamije kugeza amazi meza ku batuye mu Mirenge 4 bizaba bisojwe mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Akarere ka Nyabihu gatuwe n’abaturage basaga 367,955 gukwirakwiza amazi meza bigeze ku kigero cya 79% aho biteganijwe ko mu gihe kitarenze umwaka azaba ageze ku kigero cy’ 100%.
Placide Hagenimana, Kivu24.rw
