Rubavu: Abikorera bagaragaje Kivu Intare Arena nk’andi mahirwe y’ishoramari bungutse(Amafoto)

Spread the love

Abikorera mu Karere ka Rubavu bakiranye ubwuzu inzu mberabyombi Kivu Intare Arena yubatswe n’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba bagaragaza ko ari andi mahirwe mu ishoramari uyu mujyi wungutse biteguye kubyaza umusaruro barushaho kwiteza imbere.

Mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho na FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba cyabaye ku wa 26/10/2024 abanyamuryango bashimiwe uruhare rukomeye bagize mu migendekere myiza y’amatora aheruka ndetse no mu gutanga imisanzu yifashishijwe mu kubaka iyi nyubako.

Uwase Patience ushinzwe ibikorwa muri Hotel Centre d’Accueil Saint Francois Xavier avuga ko iyi nzu mberabyombi igihe guhindura byinshi mu Mujyi wa Rubavu by’umwihariko kuko igiye gutuma hatangira kwakirwa inama ndetse n’ibitaramo bikomeye byajyaga bibura aho bibera.

Ati: “Icyo igiye kutwongerera ni ukuvuga ngo hari events amwe namwe twajya twakira ugasanga ntabwo dushobora kwakira abantu benshi cyane ariko kuri ubu dushibora kwakira abantu barenze igihumbi muri iyi salle. Bizatworohereza imirimo rero mu kuba twabakira, tubona aho tubakirira ngira ngo mwabibonye ko ari inzu nziza cyane.”

Yongeraho ko nk’abatanga serivisi zitandukanye z’ubukerarugendo n’amahotel bazungukira cyane mu nama ndetse n’ibitaramo bizabera muri iyi nzu binyuze by’unwihariko mu gucumbikira no kugaburira abazabyitabira mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akaba na Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Tubavu Mulindwa Prosper agaragaza ko iyi nyubako ari ikimenyetso gishimangira ko RPF ari moteri y’iterambere ry’Igihugu akemeza ko iyi nyubako igiye guhindura byinshi mu Karere ka Rubavu by’umwihariko ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange.

Ati: “Igitekerezo cyahereye muri 2009 ubwo hagurwaga iki kibanza, nyuma yo kwakira ibitekerezo bitandukanye ndetse mo kubisesengura byagaragaye ko haribhakenewe icyumba mberabyombi kuko ntacyari gihari muri aka Karere.

Ashima uruhare rw’Abanyamuryango ba RPF-INKOTANYI mu Ntara y’Iburengerazuba mu kubaka iyi nyubako ndetse no mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite aheruka.

Yongeraho ko hemejwe ko iki gikorwa kizacungwa ma Intare Investiment Ltd guhera mu ntangiro za Ugushyingo 2024.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi muri iyi Ntara Dushimimana Lambert ashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma iyi nzu yubakwa agasaba kurukomeza mu kugeza ibikorwa nk’ibi no mu tundi Turere tw’Intara y’Iburengerazuba.

Ati: “Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo ku Ntara yacu. Ndagira ngo Abanyamuryango mu Turere dutandukanye twishimire iki gikorwa. Ibi ni ikimenyetso cyo gutekereza byagutse nk’uko Chairman Paul Kagame yabitubwiye nibyo bitumye tugera ku gikorwa nk’iki ngiki. N’ubwo bitangiriye hano i Rubavu bikomeze, rimwe tube turi hano Rubavu tuhafite inyubako nk’iyi ubutaha tuyibone Karongi, Nyamasheke n”ahandi.”

Asaba ko nyuma yo kugera kuri iki gikorwa hashyirwa imbaraga no mu kunoza imyubakire mu ntanzi z’iyi nyubako kugira ngo n’ibice biyikikije bibe bisobanutse nk’uko bimeze kuri Kigali Intare Arena.

Kivu Intare Arena igizwe n’icyumba mberabyombi gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 1000 bicaye neza, Ikagira igice cya Coffee Shop ndetse n’igice cy’Ibiro yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 5,707 arimo Miliyari 1,921 zatanzwe n’utundibTurere tugize Intara y’Iburengerazuba ndetse n’inguzanyo ya Bank ya Miliyari 2 izatangira kwishyurwa guhera muri Mata 2025.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *