Rubavu: Abagore bibukijwe kwirinda kuba nyirabayazana w’ihohoterwa ribakorerwa
Abagore bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu bibukijwe kwirinda kwikururira ihohoterwa ribakorerwa bashoza intambara cyangwa ngo barangwe n’ibindi bikorwa byo gushotora abo bashakanye basabwa kwimakaza ubwuzuzahe no kubahana kuko aribyo bifasha umuryango gukomera no gutera imbere.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa bwakoze ku bufatanye na Polisi y’Igihugu busozwa hasezerana imbere y’amategeko imiryango 56.

SP Nyiraneza Solange,Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage yihanangiije abagore ushanga bagerageza gushotora abagabo babo abibutsa ko hari ubwo umuntu nawe ubwe yikururira ihohoterwa asaba gushyira imbere ubwubahane.
Yagize ati: “Twirinde kikuurira ihohoterwa, hari abagore usanga barimo kwiyenza kubagabo, ngo ibeshye, ngaho nkubita se, ibeshye unkoreho mpamagare Polisi bakujyane. Ntabwo dukwiye kwikururira ihohoterwa.’’
Yibutsa ko urugo rukwiye kubakwa mu bwubahane no mu bworoherane agashimira imiryango yiyemeje gusezerana imbere y’amategeko anabifuriza kuzatunga bagatunganirwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage ashimira imiryango yiyemeje gusezerana imbere y’amategeko abasaba gusenyera umugozi umwe bakirinda amakimbirane mu rugo.
Ati:” N’ubwo ubukangurambaga bwakozwe kandi bugashyirwamo imbaraga nyinshi ndagira ngo mbashimire kumvira muri benshi ariko mbonereho no kubasaba kudasubira inyuma ku ntambwe mwateye. Igikurikiraho ni ugushyira imbaraga mu gukomza kubakira ku rukundo mugashyira hamwe mu kwiyubakira umuryango.’’
Yibutsa ko iyo ihohoterwa riri mu rugo rigira ingaruka zikomeye ku bana mu buryo butandukanye agasaba kuryirinda ndetse no kutarihishira kugira ngo abarikoze barihanirwe hakurikijwe amategeko bibere n’abandi urugero.
Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abantu 19648 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 10 439 ni abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.






Kivu24.rw
