Itangazamakuru ryatunzwe urutoki mu bahembera urwango mu batuye Ibiyaga bigari
Abanyamakuru bo mu Karere k’Ibiyaga bigari hamwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batunzwe agatoki nka bamwe mu bakoresha imvugo zihembera urwango kandi zicamo ibice abatuye mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye, abahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, abashinzwe inozamubano n’itumanaho mu Turere twa Rubavu na Rusizi byabaye kuri uyu wa 18/12/2024 byagarutse ku nkomoko y’imvugo zihembera urwango no gucamo ibice abatuye mu Karere k’Ibiyaga bigari ndetse no kureba uko hahagarikwa ibikorwa byo kuzikwirakwiza.

Ngoma Mutabazi King, Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu muryango La Benevolencija ari nawo wateuye ibi biganiro yagaragaje zimwe mu mvugo zikoreshwa mu biganiro n’inkuru bya bimwe mu bitangazamakuru ndetse na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zihembera urwango.
Ati: ‘’ Mu nkuru ndetse no mu biganiro bikorwa mu bitangazamakuru bimwe na bimwe dusangamo zimwe mu mvugo zihembera urwango, hari ababikorera ubushake ariko n’ababikora batazi ingaruka bishobora kugira haba ku batuye muri aka Karere k’Ibiyaga bigari.’’
Yongeraho ko imwe mu mpamvu zatumye hategurwa ibi biganiro ari ukugira ngo abakora umwuga w’itangazamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bibutswe ingaruka ya zimwe mu mvugo bakoresha ndese uruhare bakwiye kugira mu kubaka amahoro mu batuye mu Bihugu by’ibiyaga bigari.

Ku ruhande rw’abitabiriye ibi biganiro bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma hakwirakwizwa izi mvugo zihembera urwango mu nkuru no mu biganiro harimo ubunyamwuga buke, gushaka amaronko hashakwa babakurikira benshi hatirengagijwe n’ababikorera ubushake bagasaba ko ibitangazamakuru byajya bihabwa amahugurwa ku buryo buhoraho ariko bikanubakirwa ubushobozi.
Maisha Patrick, Umuyobozi wa Radio Isano ndetse na Bingwa TV yagize ati: “Hari abantu babyuka mu gitondo bagashinga igitangazamakuru batazi iyo biva n’iyo bijya, ukumva ngo runaka yafunguye YouTube Channel ari ukora ibiganiro. Ntiyize itangazamakuru, nta mahugurwa ku mahame agenga umwuga yahawe, ntaki ntaki….Umuntu nk’uwo ntiyabura amakosa.’’
Asaba ko hashyirwa imbaraga mu guhugura ku buryo buhoraho abakora uyu mwuga, bagahabwa ubushobozi bwo gusesengura ibyo bakora ndetse n’ingaruka bishobora gutera mu mibanire y’abatuye mu Karere k’ibiyaga bigari.
Ni kenshi mu Bihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari hakunze kumvikana ibibazo by’amakimbirane agira ingaruka ku mibanire n’ubuhahirane by’abatuye muri ibi Bihugu binakurikirwa n’ihohoterwa n’itotezanya ritizwa umurindi n’ihererekanywa ry’imvugo zihembera urwango.


Kivu24.rw
