Rubavu: Abagize umuryango n’inshuti bibukijwe kudatererana abarwayi

Spread the love

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi mu Bitaro bya Gisenyi abagize umuryango bibukijwe ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gufasha umurwayi gukira vuba basabwa kwirinda kubatererana mu burwayi kuko bibongerera ibyiringiro.

Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris Mariyamungu Jean Nepaumsene yagarutse ku ngaruka zo gutereranwa igihe umuntu arwaye kuko bituma yiheba ashingiye ku butumwa bw’umushumba wa kiliziya gatorika ku Isi Papa Francis wa 16 asaba abarwayi kugumana ibyiringiro.

Ati: “Turabizi ko kuri ubu hari n’abagera igihe bakavuga bati njyewe ndabona uburwayi bwanjye ntanaho buzagera mube muretse ibyo kumvuza ntazabasiga iheruheru. N’abarwayi nk’abo ngabo turabafite. Hari n’abagenda bacika intege mu gusura no kwita ku barwayi bikarangira babatereranye burundu.”

Asaba imiryango na buri wese muri rusange kwita ku barwayi kuko bigira uruhare mu kubafasha gukira agasaba n’abarwayi kwirinda gutakaza ibyiringiro ko ari ryo banga ryo gukira.

Nyuma y’igitambo cya Misa, Umuyobozi  Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr TUGANEYEZU Oreste yagarutse ku kamaro k’ubufatanye bw’abavura,imiryango ndetse n’inshuti mu kwita ku murwayi mu gutuma akira vuba.

Yagize ati: “Hari abarwayi bagera aho imiryango yabo ibata bagasigara ari nyakamwe, ariko turashimira badufasha mu gusura aba barwayi mu bihe bitandukanye. Ibyo abaganga bakora nta musaruro byatanga abarwayi batadufashije kuko intambwe ya mbere ijyana gukira ari ukudacika intege.’’

Yongeraho ko muri urwo rugendo rwo gukira, uruhare rw’imiryango n’inshuti z’abarwayi mu kubaha icyizere ndetse no kubakemurira ibibazo babaha urukundo n’ihumure ari ingenzi mu gutuma babasha gukira asaba gukomza umuima mwiza wo gusura abarwayi.

Mu izina ry’abarwayi, MPUNIKIRA Aaron umurwayi uhagarariye abandi yashimiye byinshi bikomeje gukorwa mu kwita ku barwayi asaba ko harushaho kunozwa serivisi hongerwa abaganga ndetse hanakemurwa ibibazo biri mu ikoranabuhanga.

Ati: “Turashima abaganga bakora uko bashoboye bakatuvura ariko tukaba dusaba umuyobozi w’Ibitaro kugerageza kubongera kuko hari ubwo tuza tukaba benshi izuba rikatwica yemwe n’ikoranabuhanga rikazamo tukanama.’’

Ashingiye ku iterambere rigaragara mu mujyi wa Rubavu asaba ko hakubakwa Ibitaro bijyanye n’icyerekezo ndetse hakongerwa n’imiti yishyurwa ku bwisungane mu kwivuza kuko kugeza ubu hakiri imiti n’ibizamini abarwayi basabwa kwiyishyurira 100%.

Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Mvejuru Simon Pierre, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima yashimiye abagize ibyo bagenera abarwayi kuri uyu munsi anibutsa abarwayi kudatakaza ibyiringiro.

Ati: “ Uyu munsi twabashimira ko mwafashe uyu mwanya mukawigomwa mukaza kwifatanya n’abarwayi ndese mukigomwa no ku mitungo kugirango muze mufashe abarwayi.”

Yizeza ko mu cyerekezo cyo gukomeza gushyira umuturage ku isonga hazakomeza gukorwa byinshi bizamura imibereho myiza y’abaturage harimo gukomeza kubegereza ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kongera ababikoramo ndetse no kuborohereza kubona imiti na serivisi zose ku bwisungane mu kwivuza.

Nyuma y’Igitambo cya Misa ndetse n’Ibiganiro, hasuwe abarwayi basaga 300 barwariye muri serivisi zitandukanye zo mu Bitaro bya Gisenyi barahumurizwa ndetse banahabwa impano zikomeza kubaremamo icyizere.

Hagenimana Placide

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *