Iby’ingenzi wamenya kuri Zaria Court Kigali yatashywe na Perezida Kagame

Spread the love

Zaria Court Kigali, iherereye ku muhanda KG17, Remera, Kigali, mu Rwanda – Ni ihuriro rishya rifite imbaraga rihuza siporo, umuco, kwakira abashyitsi, no gucuruza.

Aho iherereye n’umumaro wayo

Zaria Court Kigali iri mu nyubako y’amateka ya kijyambere yakoreshwaga n’abakina umukino wo gusiganwa ku maguru, iza nanone gukoreshwa nk’ icyicaro cy’agateganyo cya Loni mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma yaje kuba ikigo cy’ibikorwa byo kurwanya COVID – 19.

Imirimo yo kuyitunganya yakozwe na NLÉ (Kunlé Adeyemi na Berend Strijland) hifashishijwe by’umwihariko ibikoresho byo mu Gihugu, mu buryo bw’imtubakire gakondo y’Abanyarwanda.

Ikigo cyashyizweho ku bufatanye na Masai Ujiri (Perezida wa Toronto Raptors na Giants of Africa washinze), kigaragaza icyerekezo cy’ibikorwa remezo bigezweho bya Siporo muri Afurika.

Igihe cyo kubabaka & Ingano y’Ikigo

Kubaka Zaria Court Kigali byarangiye mu mpera za 2024, ibikorwa bitangira muri Gashyantare 2025 ndetse umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro wabaye ku ya 28 Nyakanga 2025

Zaria Court Kigali iri ku buso bufite hafi hegitari 2,4, yose hamwe aho 70% byayo byeguriwe ubuso butoshye(greening).

Kwakira abayigana& Ibyiza yihariye

Zaria Court Kigali ifite Hitel y’inyenyeri 4 igizwe n”ibyumba 80 hoteri bicungwa na Aleph Hospitality, ibi bumba bikoze mu buryo bugezweho, bifite ibaraza rituma ureba ibyiza by’umujyi.

Hoteli igizwe na Jaro Rooftop Lounge yitegeye Stade Amahoro, pisine ifite amazi ashyushye hamwe n’akabari kayo. Akabari ko kureberamo imipira iri kuba ako kanya karimo insakazamashusho 19 za rutura,aho gufatira amafunguro igihe cyose hakiyongeraho n’ahagenewe inama.

Imikino & Umwanya w’imyidagaduro

Zaria Court Kigali ifite umwanya mberabyombi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 2000, wanakoreshwa muri basketball, ibitaramo, imyitozo ngororamubiri, kumurika imideri, amasoko, nibikorwa by’ibirori bitandukanye.

Ifite kandi ibibuga by’umupira w’amaguru ndetse ku ruhande hari ikibuga rusange gikinirwaho, hamwe n’ahantu hisanzuye hagenewe imyidagaduro no ibitaramo, ibisekuruza, ahagenewe za siporo zitandukanye.

Ibi bikorwaremezo bya Siporo bitandukanye ushobora gusaba kubikoresha unyuze ku rubuga rwa Zaria Court.

Ubucuruzi, Ibiribwa n’ Umuco

Muri Zaria Court Kigali harimo agace gacururizwamo kagizwe n’amaduka ya Kontineri hamwe n’ahandi hantu hacururizwa ndetse n’ahakorerwa ubucuruzi buyobowe n’abagore, biganisha ku iterambere rirambye ry’imijyi.

Abacuruzi bazwi barimo: Kivu Noir – ikawa yu Rwanda,Kweza Craft Brewery- Uruganda rwa mbere ruyobowe n’abagore, Mukati Na Butta – imigati yo muri Afrika y’uburasirazuba, Flexx Afrika- bacuruza, Ibiryo n’ibindi bintu.

Hari kandi akabari kareberwamo imikino, aho gufatira amafunguro igihe cyose amavomo ya divayi n’aho kizinywera,ndetse n’ahafatirwa cocktail hejuru ku gisenge hitegeye umujyi wa Siporo.

Aho Zaria Court Kigali iherereye n’uburyo bwo kuyigeraho

Iherereye i Remera, mu gice cy’Umujyi wa Kigali cyagenewe imikino, Zaria Court iri mu ntambwe nkeya gusa uvuye kuri BK Arena na Stade Amahoro, kandi mu minota mike n’imodoka uvuye kuri Kigali Convention no ku isoko rya Kimironko.

Aka gace Zaria Court iherereyemo gahuza ubuzima bwiza bw’ijoro, ahantu nyaburanga ndangamuco, hamwe n’umunya uteyemo ubwatsi -bituma biba byiza ku bashyitsi ndetse n’abasangwa.

Icyerekezo n’Umusaruro witezwe

Zaria Court Kigali yashizwemo ishoramari rya miliyoni 26 z’amadolari, intego ni ugushaka amahirwe arenga 500 yo kubona akazi mu kwakira abashyitsi, gucuruza, siporo, no guhanga udushya.

Zaria Court Kigali biteganijwe ko izaba iya mbere muri sosiyete nyinshi zizwi cyane muri Afurika biri mu cyerekezo kimwe, hakaba hateganijwe kwagurira amashami yayo mu mijyi nka Nairobi, Dakar, Lagos, Accra, na Johannesburg kugera muri 2030.

Mu gutunganya ZariaCourtKigali hifashishijwe uburyo bw’imyubakire yo muri Afurika yo hambere,yitezweho gusigasira impano z’aho iherereye no kurushaho kunoza mu buryo bugezweho ibikorwaremezo by’imyidagaduro ku mugabane wose.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *