Ubuyapani: Ibihumbi n’ibihumbi bakanguwe n’impanda, ariko akaga kagabanutse mu turere tumwe na tumwe
Ibihumbi by’abantu ku nkombe za pasifika mu Buyapani bakanguwe muri iki gitondo n’impanda/inzogera ibaburira kuri tsunami.Imiraba myinshi yibasiye inyanja ya pasifika y’Ubuyapani, ifite uburebure burenga metero imwe, kandi abayobozi bavuga ko ibyago bitarangiye.

Mu bushyuhe bukabije – mu gihe cy’ibiruhuko by’ishuri – imiryango yataye umwaro w’inyanja ihura n’umuvundo w’imodoka nyinshi mu igihe bagerageza kwimukira ahantu hirengeye.
Imbuzi zo kwimuka zari mu rwego rwo hagati kugera mu birometero amagana ku ruhande rw’amajyaruguru ya Pasifika. Uburemre bw’iri burira ariko bwamanuwe kugeza ku rwego rw’ubujyanama mu turere twose two mu majyaruguru ya Tokiyo kugera muri perefegitura ya Wakayama mu majyepfo y’iburengerazuba.
Isosiyete ikora amashanyarazi ya kirimbuzi Fukushima Daiichi – yahuye n’ikibazo cyo gushonga mu 2011 nyuma y’umutingito ukomeye na tsunami – yavuze ko abakozi bose bimuwe. Isosiyete ivuga ko kugeza ubu nta bintu bidasanzwe byigeze bigaragara.

Kivu24.rw
