Kwibuka29: Ubugome bwasaze abaganga bavutsa ubuzima abo bagombaga kuvura

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abakozi b’Ibitaro bya Gisenyi n’Ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho, abarwayi,abarwaza ndetse n’abandi biciwe muri ibi bigo by’ubuvuzi, ubutumwa bwatanzwe bwasabye abakora kwa muganga gukomera ku muhamagaro wabo bakirinda kuzamera nka bagenzi babo basazwe n’ubugome bakijanditse mu bwicanyi bw’abo bagombaga kuvura.

Nk’uko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Kayitesi Epiphanie,Umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi avuga ko byatangiye batotezwa n’abakozi bakoranaga bakajya babateza interahamwe ngo zibahohotere kuva mu 1990.
Yagize ati:’’Kuva mu 1990 abakozi twakoranaga batangiye kudutoteza mu kazi, bakaduheza mu nama z’abakozi cyane ko ibyo babaga baganira bitanabaga bijyane n’akazi byari ibibiba inzangano. Hari mugenzi wanjye baje kugurirwa interahamwe zimutega atashye ziramukubita cyane kugeza ubwo yatabawe n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima akamugarura ku kazi yahondaguwe bikomeye.’’
Avuga kandi ko abakora kwa muganga baranzwe no kwanga kuvura abatutsi babaga batemwe n’interahamwe bakabasubizayo bababwira ngo imiti yo kuvura inyenzi yarashize ndetse bakanagira uruhare mu kwica no guhururiza ababaga bahungiye mu Bigo by’ubuvuzi.
Ati:’’Muri uko gushakisha ubwihisho naje kwigira inama yo kujya kuri materinite aho nakoreraga njyewe n’abavandimwe banjye bane cyane ko abakozi twakoranaga kugera no ku bazamu twari tubanye neza, aho nari nihishe nabonye bazana umwana watemwe ngo avurwe bamusubizayo bamubwira ngo imiti yo kuvura inyenzi yararangiye.’’
Yongeraho ko yashenguwe cyane no kwiboneye Umubikira bakoranaga ashimira interahamwe zari zivuye kwica abatutsi.
Nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe abatutsi avuga ko yasubiye gukora mu Kigo Nderabuzima cya Nyundo ariko akahahurira n’itotezwa rikomeye kubera amakuru yagiye atanga mu nkiko Gacaca z’abahakoraga bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kugeza n’ubwo umwanya we wari ugiye guhabwa undi mukozi akarengerwa n’Ubuyobozi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Mbarushimana Gerard nawe agaruka ku rutonnde rw’abaganga baranzwe n’ubugome ndengakamere mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi barimo umuforomokazi wakoraga mu Bitaro bya Gisenyi wiswe ‘’Vumbura” kubera ubugome yakoresheje mu guhiga abatutsi bari mu Bitaro akabashyikiriza interahamwe kugira ngo zibice.
Ati:’’Hari abaganga bagize uruhare muri jenoside, birababaje cyane kuba hari abaganga batatiye indahiro barahira mbere yo gutangira kuvura isa nk’igihango baba bagiranye n’abarwayi cyo kubitaho ariko naje kureba nsanga abaganga bayoboraga Ibitaro byose byo mu gihugu abenshi barijanditse mu bikorwa bya jenoside yakorewe abatutsi.Hari n’abaforomo bakoraga mu Bitaro bya Gisenyi ndetse no mu Bigo Nderabuzima baranzwe n’ubugome bukabije. Twavuga nk’umuforomokazi wakoraga aha ngaha witwa Mukarugaba Christine uzwi nka Vumbura wari ufite ubugome ngira ngo ni ubugome karemano. Yarishe kandi ashinyagurira abatutsi bari muri ibi Bitaro.’’
Asaba urubyiruko guhangana n’abashaga gupfobya jenoside yakorewe abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga aho bashaka kubeshya amahanga ko jenoside itabayeho cyangwa c yabaye kubera ihanurwa ry’indege kandi nyamara yarateguwe mbere.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias asaba abaganga ndetse n’abaturage muri rusange kwirinda kubakira ku kibi kuko ari imungu imunga uyifite agasaba kugira umutima w’urukundo ndetse no kubabarira.
Ati:’’Icyo tuvana muri aya mateka ni umutima wo kutihorera,umutima w’urukundo,umutima wo kudatekereza ikibi, kuko gahunda y’ikibi isenya nyirukuyitegura.Ntabwo iki wacyubakiraho ngo uzatsinde. Ingenbabitekerezo y’ikibi ni imungu yica uwo irimo.’’
Yibutsa uwo ari we wese wumva ko yaramuka, yakomera, yatera imbere ashingiye ku kibi ko ntacyo yageraho agatanga inama yo gukomeza kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi utajegajega.

Abamaze kumenyekana biciwe mu Bitaro bya Gisenyi ndetse no mu Bigo Nderabuzima bibishamikiyeho muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni 36. Mu gikorwa cyo kubibuka ku nshuro ya 29, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bwaremeye umupfakazi wa Munyandekwe Enock wari umucungamutungo w’Ikigo Nderabuzima cya Mudende.





Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
