Rubavu: Abana bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika bagaragaza impano zidasanzwe(Amafoto)

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika byizihijwe mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 16 Kamena 2023 byaranzwe no kugaragaza impano zidasanzwe mu ikoranabuhanga ku bana bakiri bato.
Mu ibi birori by’uyu mwaka byizihirijwe mu Murenge wa Rubavu ku rwego rw’Akarere ka Rubavu bifite insanganyamatsiko igira iti: Uburenganzira bw’Umwana mu isi y’ikoranabuhanga.hagaragajwe zimwe mu mpano zahize izindi binyuze mu marushwana yatewe inkunga n’Umuryango Right to Play mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bakiri bato.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique ashima intabwe abana bamaze gutera mu ikoranabuhanga igaragazwa n’impano zitandukanye bagaragaje zirimo n’imashini yifashishwa mu gukora imihanda agasaba gukomeza kubafasha mu kuzizamura.
Yagize ati: ‘’ Abana bagiye bagaragaza impano zitandukanye kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika twabonye abana bakoze imashini iterura ikoreshwa mu ikorwa ry’imihanda muby’ukuri ubona ari impano ikomeye idakwiriye kwirengagizwa.’’
Yibutsa ko abana Atari aba ababyeyi bababyaye gusa agasaba uruhare rwa buri wese mu kubaherekeza no kubafasha kugira ngo ibyo bagaragaje kuri uyu munsi bitazima ahubwo bikomeze ndetse bitere imbere ndetse bazakore nibirenzeho mu gihe kiri imbere.
Asaba kandi ababyeyi kwita ku burere n’imikurire by’abana kuko umwana ukuze neza unafite uburere bwiza ariwe uba afite ubushobozi bwo kuzagira icyo yimarira, akakimarira umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange mu gihe kiri imbere.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika byasojwe no gutanga ibihembo ku bana bahize abandi mu kugragaza impano zabo mu ikoranabuhanga bahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo tablets nibindi….





Ndungutse Abdoulkarim,Kivu24.rw
