Rubavu: Kera kabaye isoko rya Gisenyi rishobora gutahwa mu ntangiro za 2024

Ubuyobozi bwa RICO ndetse n’ubw’Ikigo cy’ubwubatsi gikurikirana imirimo yo kuzuza isoko rya kijyambere rya Gisenyi batangaje ko nyuma y’uko icyangombwa cyo kubaka kibonetse ubu hari icyizere ko hatagize izindi mbogamizi noneho mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2024 isoko rya Gisenyi ryazatangira gukorerwamo.
Ibi babitangaje nyuma y’ibiganiro byahuje aba bashoramari bibumbiye muri RICO, rwiyemezamirimo wubaka isoko ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu byo kuri uyu wa 29/06/2023 byari bigamije kurebera hamwe uburyo nyuma yo kubona icyangombwa cyo kubaka isoko ryakongera kwihutishwa.

Eng Dusingizimana Bertrand ukurikirana imirimo yo kubaka iri soko rya kijyambere rya Gisenyi yemeza ko kubera imirimo yiyongereyeho kubera inyigo ishingiye ku mitingito ya 2019 isaba kuyikora buhoro buhoro ndetse ikanakoranwa ubushishozi bizatuma ryuzura mu ntangiro za 2024.
Yagize ati: ‘’Ukurikije n’ibigomba gukosorwa tekinike igomba gukoreshwa kugira ngo bikorwe neza kandi mu gihe gito gishoboka ni mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024 nibwo umuntu yatanga icyizere ko imirimo izaba irangiye.’’
Agaragaza ko iki gihe gishingiye ku mirimo itari mike yo kongerera iri soko imbaraga by’umwihariko irimo kwagura inkingi zaryo zose zigera ku 185 kuva hasi kugera hejuru.

Ibi kandi byemezwa n’Umuyobozi wa RICO Twagirayezu Pierre Celestin avuga ko ibikorwa bisigaye ari ibintu bisaba imirimo ihambaye irimo by’umwihariko kurikomeza haherewe mu musingi no mu nkingi bityo rikaba ryazatahwa muri 2024.
Ati:’’Navuga ngo dukurikije uko tuganiye na Rwiyemezamirimo ndetse n’imirimo izakorwa ndetse n’igihe tubona yazamara isoko twazabasha kuryinjiramo byibura mu ntangiro za 2024.’’
Yongeraho ko n’ubwo nk’abashoramari bahombeye mu bukererwe ndetse n’amafaranga bagombaga gushora muri iri soko akaba akomeje kwiyongera batagomba gucika intege kuko biyemeje kureba uko babisoza nk’uko babitangiye.
Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ryatangiye kubakwa guhera muri 2009 imirimo yo kuryubaka iza guhagarara muri Werurwe 2015, yongeye gusubukurwa muri 2021 nyuma yo kuryegurira Abikorera bibumbiye muri RICO, Akarere kakaba mu banyamigabane aho ryagombaga kuzura bitarenze amezi 6. Iri soko ryongeye guhagarara mu mezi atatu ashize nyuma imirimo yo kuryuzuza yari igeze kuri 60%.
Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw
