Rubavu: Guseserana imbere y’amategeko byitezweho igisubizo ku makimbirane yo mu muryango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harelimana Emmanuel Blaise avuga ko ubukangurambaga bugamije gusezeranya imiryango yose ibana mu buryo butemewe n’amategeko bwatangijwe bitezweho kuvugutira umuti ibibazo by’amakimbirane yo mu muryango ku buryo burambye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30/06/2023 ubwo yaganira na Kivu24.rw nyuma yo gusezeranya imiryango isaga 70 irimo n’iyari imaranye imyaka irenga 30 ibana itarasezeranye imbere y’amategeko.
Yagize ati: ‘’ Umuryango usezeranye icya mbere ni umuryango uriho mu buryo bwemewe n’amategeko,akenshi bitanga amahoro mu rugo , bitanga amahoro kubagize umuryango,ikindi ni uko buriya urwikekwe n’intonganya ziterwa no kuba hari uvuga ngo n’ejo sinazi niba uri umugabo wanjye cyangwa niba uru umugore wanjye ziba zavuyeho iyo bahisemo neza bagaca mu nzira yemewe n’amategeko.’’
Ashishikariza basigaye batarasezerana kugana Ubuyobozi bukabafasha cyane ko ari inshingano zabwo guha iyi serivisi buri wese uyifuza nyuma yo gusobanukirwa neza akamaro kayo mu kwiyubakira umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Abasezeranye nabo bemeza ko gusezerana imbere y’amategeko bifasha umuryango kubana mu mutekano ndetse bikanatuma abawugize barushaho gushyira hamwe mu guharanira iterambere rirambye ryawo kuko baba bazi ko ari umuryango uhamye.
Nsengiyumva Moise yagize ati: ‘’Gusezerana byemewe n’amategeko bituma aamakimbirane yo mu muryango agabanuka, bigakuraho gukora umuntu afite impamyi ngo ejo n’ejo bundi ibintu bizajya ibunaka ariko iyo umuntu afite amasezerano yemewe n’amategeko bituma akorera urugo rwe yumva afite umutekano n’ibyo akorera azi neza ko bifite umutekano kuko aba azi neza ko ari ibya bombi.’’
Asaba abataratera iyi ntambwe yo gusezerana imbere y’amategeko kwihutira kuyitera kuko ari imwe mu nkingi zifasha urugo gukomera, kubana mu mutekano ndetse no kwihuta mu iterambere kuko abagize umuryango barushaho guhuriza hamwe imbaraga.

Mu karere ka Rubavu hakomeje kuvugwa ibibazo by’amakimbirane mu miryango ashingihe ahanini ku buharike ndetse n’amasambu usanga bigore inzego zitandukanye kubikemura kubera imiryango myinshi iba itarasezeranye imbere y’amategeko.




Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
