Green Party igiye gukoresha imbugankoranyambaga mu kumenyekanisha amahame yayo ndetse no mu matora

Perezida w’Ishyaka rya Green Party Dr Frank Habineza yasabye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranya mbaga cyane cyane muri iki gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’abagize inteko ishingamategeko ateganijwe umwaka utaha wa 2024.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 mu nteko rusange y’urubyiruko y’Ishyaka rya Green Party mu Ntrara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi yari igamije gushyiraho Ubuyobozi bw’Ishyaka ku rwego rw’Intara.

Perezida w’ishyaka Green Party yibukije urubyuruko akamaro k’ikoranabuhanga mu gihe rikoreshejwe neza agaragaza ko ritanga umusaruro mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu muri rusange ndetse by’umwihariko rikaba ryanafasha mu kumenyekanisha amahame y’ishyaka.
Yagize ati:’’ Imbuga nkoranya mbaga tuzazikoresha, abanrwanashyaka bacu bakomeze kwamamaza ishyaka ryacu haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga kuko imbuga nkoranya mbaga zikora ku isi hose.’’
Yongeraho ko kugeza uyu munsi nk’ishyaka bishimira ko byinshi bakoreye ubuvugizi haba muri Demokarasi ndetse no mu kubungabunga ibidukikije byakozwe ndetse n’ibitaragerwaho bifite aho bigeze mu nzira yo gukemurwa.

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kandi ryagarutsweho Perezida w’Urubyurukorwa Green Party mu Ntara y’Iburengera Nishyirembere Patrick avuga nk’urubyiruko bagiye gukomeza kwifashisha ikoranabuhanga by’umwihariko imbuga nkoranyambaga mu kugaragariza isura nziza y’igihugu ndetse no mu kunyomoza abasebya Igihugu.
Yagize ati: ‘’Ubusanzwe imbuga nkoranyambaga niyo si tugezemo, urubyuruko rwinshi ruri kuri Facebook, Twitter icyo ngiye gukora ngiye kujya nandika inkuru zishishikariza urubyuruko guhangana n’abapfobya ibyo Igihugu kimaze kugeraho kuko nabo babikora bifashije imbuga nkoranya mbaga. rero nkurubyiruko rukoresha imbuga nkoranya mbaga ngiye kurufasha ndushishikariza kudasoma gusa cyangwa ngo rukore byabindi bita agatwiko gusa ahubwo bajye bareba no kuri Politike y’Igihugu babe batanga ibitecyerezo nibabona uvuga ibitagenda babe bamukosora mbega ntidukoreshe twitter na Facebook mu buryo bwo gutwika gusa.’’
Yongeraho ko mu murongo w’ishyaka rya Green Party agiye gushyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kurushaho kubungabunga ibidukikije arwibutsa ko kubyangiza bizagira ingaruka kuri buri wese.

Ishyaka rya Green Party rimaze gushyiraho inzego zitandukanye zirimo iz’urubyiruko ndetse n’iz’abagore mu Turere dutandukanye ndetse no mu Ntara hakaba hasigaye gushyiraho izi nzego mu Ntara y’umujyi wa Kigali.Biteganijwe ko inzego z’urubyiruko zizashyirwaho ku rwego rw’Igihugu mu kwezi kwa Kenda naho iz’abagore zigashyirwaho mu kwezi kwa 12.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
