Rubavu: Akarere ntikavuga rumwe n’abavuga ko batungujwe kwimuka kuri Sebeya

Spread the love

Mu gihe bamwe mu baturage baturiye umugezi wa Sebeya mu Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero bagomba kwimuka mu rwego rwo kwirinda indaruka z’ibiza bavuga ko batunguwe no kwimurwa shishitabona muri izi nkengero z’uyu mugezi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bamaze igihe kirenga amezi atatu bazi iki gikorwa ndetse banagisobanuriwe bihagije.

Nk’uko Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yabigarutseho ngo iki gikorwa ntawe gitunguye kuko hashize igihe kirenze amezi atatu abagomba kwimuka babizi akanashimira abafashe iya mbere bagahita bimuka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro wafatiwe hamwe nabo.

Ati:’’Ibirimo bikorwa ni ibyo twumvikanye, turashimira cyane abahise babona ko ari ikibazo bakimuka, dufite abaturage benshi mu Murenge wa Nyundo, mu Murenge wa Rugerero ndetse no mu Murenge wa Kanama ahubwo twakoranye nabo mu kubafasha kubona ibyangombwa kugira ngo bahite babona ibyangombwa byo kubaka aho bari bafite ibibanza.’’

Yongeraho ko itariki ya 10 Kanama 2023 itashyizweho n’Ubuyobozi bw’Akarere ahubwo ari abaturage bayisabiye binyuze mu nama zitandukanye bakurikije igihe nyirizina bazaba biteguye kwimuka agahumuriza imiryango itishoboye ko izakomeza gufashwa nk’uko bisanzwe.

Ku ruhande rw’abaturage bo basaba ko harebwa uko uyu mugezi wa Sebeya wabungwabungwa ndetse bakabigiramo uruhare aho kuhabimura cyangwa bakagira ingurane bahabwa ibafasha gukomeza kwiteza imbere ahandi bakwimukira.

Ati:’’Imvura yaguye yageze hano muri Mahoko bitewe n’uko igikuta bubatse kuri uyu mugezi bakagisondeka niho amazi yanyuze kandi rwose twebwa nka ba nyir’amazu dufite ubushake bwo kugisana kuburyo amazi ntaho yanzigera anyura ngo agree hano mu mazu yacu. Ntabwo twakwanga kumvira Ubuyobozi ariko nanone nibagire aho batwerekeza.’’

Mugenzi we yungamo ati:’’Aya mazu yanjye naguze bari kudusaba kuyasenya muby’ukuri gusenya inzu zanjye kandi bansabye kuzisenyera ni nko kunca amaboko. Turifuza ko hagira igikorwa tukaguma hano muri Mahoko yacu cyangwa se bakaduha ingurane. Banatwemereye twabyikorera kuko na mbere y’uko batangira twebwe twari twarabyikoreye.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko abagomba kwimuka ari abaturage bo mu Mirenge ya Kanama, Nyundo ndetse na Rugerero batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bakaba barihitiyemo nk’itariki ya nyuma yo kuba babikoze bitarenze kuri uyu wa 10 Kanama 20223.

Ndungutse Abdoulkarim, kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *