Abamotari bagaragaje ikibazo cyo gushya kw’amatara nk’imbogamizi ku mabwiriza yo guhora bayacanye.

Spread the love

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yibutsa abatwara moto guhora bacanye amatara, bamwe mu bamotari bakomeje kugaragaza ko guhora bayacanye ataruhuka bituma ahora ashya bigatuma bahora mu igaraje bakoresha kubera kwaka ataruhuka.

Abamotari bavuga ko gucana amatara ijoro n’amanywa biyangiza kuko aba atabonye umwanya wo kuruhuka bakagaragaza ko bituma bahora mu igaraje bahinduza ampule umunsi ku wundi bagasaba ko nibura bajya bacana nijoro gusa.

Ati:’’Ampule irashya kuko urumva ntabwo iba yabonye umwanya wo kuruhuka, urumva guhera mu gitondo yaka na nijoro yaka irashya ahubwo mu gihe babonye itaka ntibakajye bahita bihutira kutwandikira, urumva rero niba mvuye hano Nyabugogo ngana i Remera mpura n’abantu nka batatu banyandikira bitandukanye urumva ko nabyo byaba ari ikibazo.’’

Ibi binyuranye n’amabwiriza ya Polisi y’Igihugu nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco abigarukaho akibutsa ko nta rwitwazo na rumwe rukwiye gutangwa n’uwo ari we wese uzafatwa atacanye amatara y’ikinyabiziga atwaye agasaba kubyubahiriza hirindwa ibihano.

Ati: Bagomba gucana amatara, moto igomba kuyacana igihe cyose iri mu muhanda, ikinyabiziga iyo bwije gicana amatara, abatwara abantu mu buryo bwa rusange iyo bwije bagomba gucana amatara yo mu kinyabiziga, nta mpamvu n’imwe, nta rwitwazo na rumwe umuntu uwo ari we wese, umushoferi ,umumotari afite yo kudacana amatara nijoro bwije, ampule nishya azayisimbuze. Buri muntu agomba gufata ingamba z’umutekano w’umuhanda ku giti cye.’’

Yongeraho ko uretse gukomeza kwigisha abakoresha umuhanda hagiye gukorwa imikwabu myinshi kugeza igihe ibi bintu bazabicikiraho burundu.

N’ubwo Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikigenderewe atari uguhana, nyuma yo kwigishwa abazajya bafatwa badacanye amatara bazajya bacibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 na 20 bitewe n’ubwoko bw’ikinyabiziga hakurikijwe amategeko y’umuhanda.

Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hafashwe ibinyabizi 303 bitari bicanye amatara harimo Moto 264 ndetse n’imodoka 39.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *