Rubavu: ‘’ Nta tsinda rizwi mu Rwanda ryitwa abuzukuru ba shitani.’’ CP Kabera

Spread the love

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avuga ko nta tsinda riri mu Gihugu by’umwihariko mu Karere ka Rubavu ryitwa abuzukuru ba shitani agaragariza abaturage ko uwo ari we wese ushobora kubyitwaza ari ugamije kubakanga akabasaba ahubwo kwihutira gutanga amakuru ku mujura cyangwa undi wese wabahungabanyiriza umutekano kugira ngo akurikiranwe.

Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabitangarije BTN TV ubwo yabazwaga ku kibazo cy’abaturage bo mu Karere ka Rabavu bavuga ko bakibangamiwe n’aba biyita abuzukuru ba shitani badahwema kubacucura utwabo ndetse no kubabuza umudendezo asaba ahubwo gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abanyabyaha babiryozwe hakurikijwe amategeko.

Ati: ‘’Reka tuvuge kuri icyo kibazo kugira ngo n’abantu bacyumve twakigarutseho inshuro nyinshi, njye nari nziko twabibwiye abaturage tukabibwira abashobora kuba babyiyitirira ko nta tsinda rizwi ryitwa abuzukuru ba shitani mu Rwanda ku buryo bw’umwihariko nka Rubavu ababyiyitirira rero bagakora ibyaha bamenye ko baba bakora ibyaha nyine kandi bizabagaruka.’’

Ashimangira ko iri tsinda ntaribaho mu Gihugu akibutsa abaturage ko umujura ashobora kwiyitirira airi zina agamije kubakanga no kubatera ubwoba agasaba ko ahubwo hakomeze gutangwa amakuru kare kugira ngo umujura cyangwa uhungabanya umutekano wese afatwe abikurikiranweho n’amategeko.

N’ubwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yamaganira kure iby’izina ry’agatsiko kitwa abuzukuru ba shitani bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bakomeza kugaragaza ko babangamiwe cyane n’aba bajura bakomeje kwiyongera bagasaba ko hafatwa ingamba zikakaye kurutaho.

Ati: ‘’Ngo twebwe hari abaraza inka mu nzu, kubera iki Perezida yaguha inka y’ibihumbi 500, njyewe nta mugabo mfite none njyewe sinanayiraza no ku kaguru aho ndyamye? Ibinyamunyo ku rugo byashize, icyo bazafata bazakirase ku manywa nyaruhanga wenda twagira umutekano.Turugarijwe n’ibisambo ndakakwambura!’’

Mugenzi we yungamo ati: ‘’Bitewe n’abajura baba bahari ushyira agatungo hanze, nta nkoko warekura, muri rusange ni uguhora ufungiranye inkoko, amatungo magufi ni uguhora uyarinze, badufashije rero bakajya wenda umujura bafashe bamuha igihano gihanitse byadufasha mu buzima n’abaturage bakagira umutekano.’’

Bashingiye ku buryo ubu bujura bukorwa hitwajwe ibyuma ku buryo baba bashobora no gutwara ubuzima uwo bagiye kwiba basaba ko mu gihe hagize umujura ufatwa yajya ahanwa bikomeye ndetse byanaba ngombwa hakaba hazamo kurasirwa mu ruhame.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage kwihutira gutanga amakuru ku murongo wa telephone wa Polisi utishyurwa 112 kugira ngo mu gihe habaye icyaha icyo aricyo cyose gikurikiranwe hakiri kare bityo abagikoze harimo n’abajura bafatwe babiryozwe.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *