Burera: Imirimo bahawe ngo ibavane mu bukene yarushijeho kubakenesha
Abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barasaba guhembwa amafaranga bakoreye mu bikorwa byo guhanga imirimo igamije gufasha abatishoboye kwivana mu bukene bakagaragaza ko bamaze amezi 7 batarahembwa bagasaba Ubuyobozi kubakemurira iki kibazo kugira ngo bayifashishe mu gukemurira ibibazo bitandukanye bafite.

Aba baturage bagaragaza ko kudahabwa amafaranga bakoreye birimo gutuma batabona uko bishyurira imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuyibonera ibikenerwa by’ibanze bagasaba ko iki kibazo gikemurwa.
Ati:’’Ikibazo dufite ni ukuba twarakoze ntibaduhembe bari baratwijeje ko bazajya baduhemba buri Sinkeni(5 Jours), isenkeni yagera ntibaduhembe ikarangira hakaza ukwezi, abiri ,atatu, ane, atanu, atandatu arindwi akaba agiye gushira.Ubu ngubu bari kuza kudufatira mu rugo Mituel bamwe bakabajyana ku Kagari. Leta iturimo umwenda abe ariyo iza kudufata idufunge? Ibyo mwabitubariza.’’
Basaba ko bahabwa amafaranga yose bagejejemo kugira ngo abashe kubafasha gukemura urusobe rw’ibibazo byugarije imiryango yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Hatumimana Concorde nawe yemeza ko koko aba baturage bamaze igihe kinini badahembwa akemeza ko biri gukurikiranwa ku buryo bahembwa bitarenze icyumweru gitaha.
Ati:’’Nk’uko mubivuze koko nibyo aba baturage bamaze igihe kinini badahembwa ariko ni ikibzo kizwi kandi amafaranga ari gushakishwa kuko no mu kanya maze kubivugana n’Umuyobozi w’Akarere ambwiye y’uko babirimo muri finance barimo kwegeranya ama payroll kuko hano barakora tukandika imibyizi tukayohereza ku Karere mvuganye rero n’Umuyobozi w’Akarere ambwiye y’uko babirimo ku buryo mu cyumweru gitaha barabona ubutumwa bw’amafaranga yabo.’’
Iyi mirimo ihabwa abaturage bababarizwa muri gahunda yo guhanga imirimo igamije kubafasha kwivana mu bukene kuri ubu bakaba bagaragaza ko kubashyira muri iyi mirimo ntacyo byabafashije ahubwo byatumye ubuzima bwabo bujya mu kaga kurutaho.
Kivu24.rw
