Perezida Kagame yagarutse ku buryo ruswa n’indagu mu mahuriro y’imikino bikomeje kudindiza siporo

Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze bamwe mu Bayobozi b’Amahuriro y’imikino itandukanye bakomeje kumungwa na ruswa ndetse n’abafata ubushobozi bwagateje siporo imbere bakabishora mu bupfumu kandi bazi ko nta musaruro bitanga asaba urubyiruko kwanga iyi mikorere idakwiye.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwateraniye mu Ntare Arena mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 23/08/2023 rwizihizaga imyaka 10 Ihururi ry’Urubyiruko rizwi nka ‘’Youth Connect’’ rimaze rishinzwe.

Yagize ati: ‘’ Ngiye kumva numva abantu bo muri siporo, kandi nta Federation n’imwe itarimo ibyo bibazo, abayobora buri mutwe wa siporo uwo ari wo wose, ibibazo bijyanye n’imico mibi ya ruswa, ubwo ndabibabwira kuko urubyiruko ni mwe benshi bari muri siporo. Reka mvuge umukino runaka niba ari uwo gutwara amagare, niba ari volleyball, niba ari football, niba ari basketball, niba ari iki ,ntabwo bishobora gutera imbere amikoro adahagije dukwiriye kuba dukoresha aho kugira ngo ajye kuri Siporo ngo ayiteze imbere ajye ku muntu umwe cyangwa babiri muri iyo siporo abandi bagendere aho.’’

Atanga urugero ku marushanwa yitabirwa hanze y’Igihugu ubushobozi butegenijwe ntibukoreshwe mu kwita ku bakinnyi ahubwo bukikubirwa n’Abayobozi, imiyango yabo ndetse n’inshuti zabo bituma amakipe atagera ku ntsinzi iba yitezwe asaba urubyiruko kujya rubyanga ndetse rukanabigaragaza kugira ngo ababikoze babibazwe.

Ati:‘’Namwe mujye mugaragaza ko mubyanze atari ko bikwiye kumera, ntimukabiceceke, uragiye ugezeyo, imikino yararangiye uratashye, uraje usubiye hariya ugiye gukina Volleybal ntan’uwo uganyiye ngo uvuge uti ariko muzi ibyatubayeho? muzi ibyo Umuyobozi wacu yadukoze? kugira ngo erega  nitubimenya tunabimubaze,umuntu nk’uwo akwiye kubibazwa.’’

Asaba urubyiruko kugaragaza ko ibi bintu rubyanze ndetse rukanaharanira ko ababikoze bamenyekana kugira ngo babibazwe hakumirwa ko hagira n’undi uzabyongera.

Perezida Kagame anenga nanone abitabira amarushanwa biringiye indagu n’ubupfumu binatuma akenshi batahana ubusa asaba urubyiruko nabyo kubyanga kimwe n’ibindi bintu byose biciriritse nka ruswa bakirinda kumva ko ntacyo bibatwaye kandi nyamara bikomeza kudindiza iterambere.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *