Rubavu: Impungenge ku mutekano ziba ari zose ku batanze amakuru ku bitagenda neza

Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu Bayobozi badashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no gutunganya ibitagenda hanyuma byakumvikana mu itangazamakuru bagatangira kubatoteza kugeza n’ubwo hari abafungwa.

Aba baturage bagaragaza ko nyuma yo gutanga amakuru by’umwihariko ku bibazo by’akarengane bashyirwaho iterabwoba ryo gufungirwa mu kigo ngororamuco cyangwa kwicwa ndetse no kugirirwa nabi mu buryo butandukanye.

Ati:‘’Nibwo ubwoba bwamfashe nyuma yo kubwirwa ko nzafungirwa Nyabishongo, ngo nzabyuka napfuye naguye muri kanevu, ngo imodoka zizaza ari fime zikantwara, nahise mvuga nti ishyamba ntabwo ari ryeru, nshobora kubikinisha yego sibo Mana ndabyumva ariko umuntu ni umuntu ashobora no kubikora satani agashyigikira imigambi ye.’’

Agaragaza ko iri terabwoba barishyirwaho n’Abayobozi kuko baba batifuza ko amakuru ku makossa yabo cyangwa ibibazo birengagije gukemura ajya hanze akongeraho ko kubera ubwoba yatewe we yahise yishinganisha mu nzego z’umutekano kugira ngo yizere neza ko atekanye.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yabwite BTN ko nta Muyobozi ukwiye kurenganya umuturage amuziza gutanga amakuru abasaba ko mu gihe bibabayeho bajya babigeza ku Buyobozi bwisumbuyeho kugira ngo ababikoze babibazwe.

Ati:‘’Gutanga amakuru si ikibazo, sibyo? Ntawagize ikibazo, ubu se njyewe ko ndi kuyabaha, uzagira ikibazo ngo yatanze amakuru hakagira usashaka kumurenganya dufite inzego zubatse, uyu nakurenganya undi ntazakurenganya, uzajye ubigeza ku Buyobozi cyane cyane abamukuriye bamubaze impamvu yabaza umuturage impamvu atanga amakuru.’’

Yongeraho ko gutanga amakuru atari icyaha ahubwo ko amategeko asaba buri wese kuyatanga.

Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru mu ngingo yaryo ya 4 ivuga ko mu makuru Umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’Ubuyobozi bw’Urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *