Rubavu: Abasabisha abana batabyaye bagaragarijwe ko bahanwa n’amategeko ahana icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Spread the love

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB bwagaragarije abatuye b’Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu ko kugenda usabisha abana batari abawe hanyuma ibyo baguhaye ukishyirira mu mufuka nabyo bifatwa nk’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kuko abo bana baba bagizwe ibikoresho mu gushaka indonke.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry’abantu bwakozwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023 mu Murenge wa Cyanzarwe ahasobanuwe amayeri atandukanye akoreshwa n’abakora ubucuruzi bw’abantu.

Nk’uko Ntirenganya Jean Claude ushinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri RIB yabigarutseho yagaragaje amayeri menshi akoreshwa n’abakora ubucuruzi bw’abantu mu gushukashuka abo bajya gucuruza ndetse no mu kwihisha inzego z’umutekano kubera ibihano bikakaye amategeko abiteganyiriza yibutsa n’abasabisha abana b’abandi ko nabyo ari icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati: ‘’N’aha ngaha kandi mu Rwanda cyane cyane mu mijyi naho twasanze bishoboka, tubihera kuri ba bantu tujya tubona mu mijyi ugasanga umuntu fite abana batatu bane cyangwa babiri agenda ukururana nabo basabiriza mu muhanda, wanakurikirana ugasanga muri babana nta mwana we n’umwe urimo, ugasanga ni abana akoresha nk’ibikoresho abashakiramo izo nyungu ibyo bahaba bana babagiriye impuhwe ari we ushyira mu mufuka.’’

Ashingiye ku bihano bikakaye biteganywa n’amategeko ku wakoze iki cyaha birimo igifungo n’ihazabu asaba buri wese kugira amakenga akirinda kuba yashorwa muri iki cyaha ndetse no kuba yacuruzwa.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert agaya ababyeyi basabisha abana bato akabibutsa ko uretse kuba ibi bikorwa bibabuza kujya ku ishuri ari no kubatoza gutungwa no gusabiriza aho kugira ngo bazatungwe no gukora.

Ati: ‘’Hari barenga bagafata abana batoya akabajyana gusabisha ugasanga yicaye hariya akana kari kwirukanka kasabye kakamuzanira, akandi kanyuze hariya kasabye kakamuzanira urumva uko nguko ni ugushakira indonke mu bandi. Icya mbere wamubujije kujya kwiga icya kabiri urimo kumwigisha gutungwa no gusabiriza urumva ko ari ikibazo gikomeye”

Yibutsa ababyeyi ko abana aribo Rwanda rw’ejo agasaba kurushaho gushyira imbaraga mu gukurikirana uburere bwabo bazirikana ko aribo Bayobozi b’ejo hazaza

Mu nama Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Rubavu yabasabye kwirinda gushora abana mu bikorwa byo gusabiriza yihanangiriza abatiza aba bana bakishyurwa amafaranga 2000 ku munsi.

Uhamijwe n’inkiko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ribereye mu Gihugu ahanishwa igifungo hagati y’imyaka 10 kugera kuri 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 kugera kuri 15. Ni mu gihe iyo ari icyaha nyambukiranya mipaka ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 ndetse n’ihazabo kava kuri miliyoni 20 kugera kuri 25.

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *