NGORORERO: Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gashonyi bishimiye inzu y’ababyeyi bubakiye

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Matyazo basanzwe bivuriza ku kigo Nderabuzima cya Gashonyi bishimiye kunguka inzu y’ababyeyi izabafasha kuruhuka ingendo ndende bakoraga mu gihe babaga bagiye kubyara ndetse n’ibibazo bahuriraga nabyo mu nzira.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 21 Kamena 2021 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu ari kumwe n’Ubuyobozi bwa Word Vision batahaga iyi nzu y’ababyeyi igizwe n’ibyumba bitanu yubatswe ku kigonderabuzima cya GASHONYI kiri muri uyu Murenge wa Matyazo.
Mu kiganiro Kivu24.rw yagiranye n’abaturage bivuriza kuri iki kigo Nderabuzima bagaragaje ko iyi nzu y’ababyeyi yaje ikenewe cyane kuko ababyeyi bakoraga ingendo ndende bajya kubyarira ku kindi Kigo Nderabuzima cya MURAMBA rimwe na rimwe ugasanga hari n’ubwo babyarira mu nzira.
Uwamahoro Sandrine yagize ati: ”Twishimiye cyane kuba batwubakiye inzu y’ababyeyi kuri iki Kigo Nderabuzima cyacu, twagorwaga no kugera ku Kigo Nderabuzima cya Muramba aho rimwe na rimwe wasangaga tugerayo tukabyara bigoranye kubera umunaniro ndetse bamwe bakabyarira no mu mayira.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashonyi,NZABAHIRANYA WILHELIMINE nawe yashimye kuba iyi nzu y’ababyeyi ibonetse agaragaza ko izafasha ababyeyi babagana ariko anasaba ko hakorwa imihanda ibahuza n’ibitaro bitandukanye boherezaho abarwayi.
Yagize ati: ”Ni byiza ko tubonye iyi nzu y’ababyeyi izafasha abo twoherezaga ku bindi bigo Nderabuzima kubonera serivisi hafi ariko turacyafite imbogamizi kubijyanye n’imihanda kuko iyo twohereje umurwayi ku bitaro bikuru biba bitoroshye kuko imihanda itari nyabagendwa. Nk’umuhanda uva ku kigo nderabuzima ufata ku muhanda munini ujya ku Bitaro bya Kabaya A ndetse no ku bitaro bya Shyira ntabwo ukoze neza ku buryo byorohera abarwayi kwihuta.”
Asaba ko iyi mihanda yatunganywa kugira ngo abaturage batuye muri aka gace bajye babasha kubona bitabagoye ubuvuzi bwisumbuyeho mu bitaro byombi birimo ibya Shyira mu Karere ka Ngororero ndetse n’ibya Kabaya mu Karere ka Nyabihu iki kigo ndersbuzima cyoherezaho abarwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye umufatanyabikorwa World Vision wafashije abaturage kubona iyi nzu y’ababyeyi yizezako ikijyanye n’imihanda idatunganye Akarere kagiye kugikurikirana nacyo kikazabonerwa umuti mu gihe cya vuba.
Uretse iyi nzu y’Ababyeyi yubatswe kuri iki Kigo Nderabuzima cya Gashonyi,hanubatswe ibyumba by’amashuri 2 ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kaseke byigirwamo n’abana bincucye mu rwego rwo kugabanya ubucucike,icyumba cy’umukobwa,ubukarabiro bugezwe ndetse n’ubwiherero 24 buzafasha abanyeshuri gukomeza kugira umuco w’isuku.



Yanditswe na: Ndungutse Abdoul Karim

Inkuru ni nziza Abdoul turagushimiye cyane. Wakosora ibi bikurikira:
1.Vice mayor mwari kumwe ni uw’imibereho myiza y’abaturage MUKUNDUHIRWE Benjamine
2.ibitaro bya Shyira biri mu karere ka Nyabihu naho ibya Kabaya biri mu Karere ka Ngororero.