Rubavu: Urubyiruko rwibukijwe ko ibisubizo bigomba kuva mu Banyarwanda ubwabo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yibukije urubyiruko ko n’ubwo gukomeza kubana no gufatanya n’amahanga ari ngombwa ibisubizo by’ibibazo Igihugu kigifite bigomba gukomeza kuva mu Banyarwanda ubwabo abibutsa kwigira ku mateka kugira ngo bagire umwete wo gusigasira ibyagezweho.

Ibi yabivugiye mu karere ka Rubavu mu muhango wo gutangiza urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 9 kuva kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 kugera ku wa 25 Gicurasi 2022 ku nsanganyamatsiko igira iti:’’Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira’’.
Mu mpanuro yagejeje kuri uru rubyiruko yagarutse ku Mihigo y’uru rubyiruko by’umwihariko ku gice cyo kwigira arwibutsa ko iterambere ry’iki Gihugu riri mu nshingano za buri Munyarwanda nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abigarukaho.
Yagize ati:’’ U Rwanda n’ubundi ruzazamurwa natwe ubwacu, ntabwo tuzahora duteze amaso n’amatwi n’amaboko amahanga ahubwo amahanga tugomba gufatanya ariko nitwe tugomba kwishakamo ibisubizo. Nitwe tugomba kwiteza imbere, nitwe tugomba kwiyubakiya Igihugu nitwe tugomba kukirinda, nitwe tugomba natwe ubwacu kwiteza imbere n’Igihugu tukagiteza imbere.’’
Yagarutse kandi ku mihigo itandukanye y’uru rubyiruko irimo ibiganiro bizatangwa birimo ibishingiye ku ndangaciro z’Abakurambere b’Abanyarwanda kugira ngo babivomemo ibizakomeza kubaranga muri rwa rugendo rwo gukomeza kwigira no kuba ibisubizo ku bibazo by’Igihugu.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwitabiriye uru rugerero ruvuga ko muri iki gihe ndetse no mu bihe bizakurikiraho ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka Igihugu harimo by’umwihariko kubera intangarugero rugenzi rwabo mu kurangwa n’indangagaciro ndetse no mu gukemura ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Kwizera Shalom yagize ati: ‘’ Kuba ibisubizo ku bibazo Igihugu cyacu gifite twamaze kubyiyemeza ni inshingano, duhereye ku Mihigo itandukanye twahize tugiye gukomeza kuba intangarugero mu kurangwa n’imyitwarire ikwiriye Umunyarwanda wa nyawe. Nyuma y’uyu muganda kandi twakoze mwabonye ko twiyemeje kuzubakira amazu n’ubwiherero abatishoboye batari bafite aho kuba, tubakorera n’imirima y’igikoni kugira ngo bagire imibereho myiza.’’

Mu mihigo y’uru rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rurenga 600 rutangiye urugerero harimo kuzubaka amazu y’abatishoboye 13 n’ubwiherero 152 ku miryango itishoboye ndetse n’imirima y’igikoni 206 mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi ndetse n’igwingira.


