Rubavu: Barashimira Polisi imbaraga iri gushyira mu kubakiza ibisambo byari bimaze kubajujubya

Spread the love
Abatuye mu Mujyi wa Rubavu bari bamaze iminsi batabaza kubera ubujura bwari butangiye kongera gufata indi ntera

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu barashimira Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere kubera imbaraga yashyize mu guhashya ibisambo byari bimaze kubajujubya bibambura ndetse bikanabatoborera amazu.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Nzei 2022, mu masaha ya saa saba iyi Polisi irasiye mu cyico kimwe mu bisambo bibiri byari birimo kuniga umuturage mu Kagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Gisubizo kigahita gipfa.

Nk’uko aba baturage babitangarije Kivu24.rw ngo iyi nkuru bayakiriye neza kuko ngo hari hashize iminsi batakambira inzego z’umutekano kubera ubujura bukabije bwari bwongeye kubura mu Mujyi wa Rubavu aho ntawari ukigenda wenyine mu masaha y’umugoroba ndetse ngo ntanukigoheka kubera gutinya ko akanguka inzu bayitoboye.

Mugabo Alexis yagize ati: “Nta muntu wari ukibeshya ngo agende wenyine mu masaha y’umugoroba ndetse no mu rugo kwari ukuryamira amajanja kuko isaha n’isaha wabaga witeguye abaza gutobora iwawe.ukiryama. Ubu byibura kuva kimwe gipfuye ibisigaye birabanza kugiramo ubwoba natwe tubone agahenge k’iminsi mike.”

Ibi abihuza na Nyirarukundo Solange wagize ati: “Mperutse kwitahira mvuye kukazi umusore arantangira abanda babiri banturuka inyuma bamfatiraho icyuma banyaka telefoni yanjye ndetse n’amafaranga nari nacuruje, ubujura bwari bumaze gukabya rwose. Polisi yacu yakoze cyane, nikomereze aho byibura abantu bongere basubirane umudendezo.’’

Basaba inzego zose z’umutekano guhuriza hamwe imbaraga bagahashya ibi bisambo bikongera gucika nk’uko byari byaragenze mu minsi yashize ntibabihe agahenge.

Iraswa ry’iki gisambo ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP. Mucyo Rukundo wavuze ko ryabaye nyuma y’uko Abapolisi barimo bacunga umutekano bakumva umuntu ataka hanyuma bajya kumutabara bakiruka ariko iki gisambo cyikurira inzu gifite icyuma hanyuma bakakirasa.

Yagize ati: “Patrol yarimo ipatoringa bisanzwe{Abapolisi barimo bacunga umutekano bisanzwe} hanyuma bumva umuntu arataka byari ibisamvo bibiri byamunigaga baratabara barirukanka, ari n’uwanigwaga nawe yirukanse ariko kimwe cyo cyurira inzu, cyari gifite n’icyuma n’uko barakirasa.’’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage kujya mu kazi bagakora bakareka gukora ubusambo batwara ibintu by’abandi ndetse bakirinda gushaka kurya ibyo batakoreye.

Umujyi wa Rubavu ugaragaramo amahirwe menshi y’ishoramari abawutye basabwa kubyaza umusaruro aho kwishora mu bujura

Ibimaze kumenyekana ku warashwe ni uko yitwa Ishimwe Prince ndetse kugeza ubu umurambo we ukaba wajyanwe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

Iraswa ry’iki gisambo rije nyuma y’uko ibisambo byari byarajujubije rubanda byavugwaga mu Mujyi wa Rubavu byari byariswe “Abuzukuru ba Shitani’’ byari bimaze gucika kubera imbaraga inzego z’umutekano zashyize mu kubihashya.

N’ubwo kuva mu rukerera imvura yakomeje kugwa ari nyinshi mu Karere ka Rubavu byari biteganijwe ko haza kuba inama ihuza Ubuyobozi n’Abaturage kugira ngo bahumurizwe nyuma y’iri raswa ryabaje mu ijoro.

Abuzukuru ba Shitani bari baracitse mu Mujyi wa Rubavu kubera imbaraga Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bashyize mu kubahashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *