Karongi: Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa ryitezweho kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa

Spread the love
Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Karongi ryabimburiwe n’isengesho ryo gushimira Imana ibimaze kugerwaho

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Karongi buvuga ko imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ry’Abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere mu iterambere rizasiga abaturage basobanukiwe kurushaho ibibakorerwa bikazatuma hanarushaho kuzamuka uruhare rwabo mu kubisigasira ndetse no kugera kuri byinshi mu nyungu rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine n’Umuyobozi wa JADF-Karongi Hellen KOBIKOMI batangiza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa

Umuyobozi w’iri huriro Hellen Kobikomi avuga ko iyo hateguwe igikorwa nk’iki biba biri mu nyungu z’impande zobi zirimo Abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage aho abaturage barushaho gusobanukirwa ibyo bakorerwa naho Abafatanyabikorwa bakigira ku bikorwa bya bagenzi babo bityo bakarushaho kunoza ibyo bakora.

Yagize ati:’Buri mwaka rero tumurika ibikorwa kugira ngo twereke abaturage ibibakorerwa kugira ngo babimenye no tunabakangurire kubifata nk’ibyabo ntibumveko ari iby’abantu babafashije. Buri muntu rero aba akwiye kumva ko icyamukorerwe aba ari icye kugira ngo abashe kucyitaho anakibyaze umusaruro yiteza imbere.’’

Yongeraho ko uretse kugaragariza abaturage ibibakorerwa no kuzamura uruhare rwabo, ku ruhande rw’abafatanyabikorwa bibafasha kwigiranaho kugira ngo buri wese arusheho kunoza ibyo akora.

Abitabiriye iri murikabikorwa bavuga ko uretse kugaragariza abaturage ibyo bakora bazanabasha kwigira kuri bagenzi babo

Ibi bishimangirwa na Bahati Thierry,uhagarariye abahinzi ba kawa mu Murenge wa Rubengera ku ruhande rw’abitabiriye iri murikabikorwa uvuga ko uretse kugaragariza abaturage ibyo bakora kugira ngo barusheho kubimenya bazanungukira mu kwigira ku bikorwa na bagenzi babo bitabiriye iri murikabikorwa.

Yagize ati: ‘’Twitabiriye iri murikabikorwa kugira ngo tugaragarize abaturage ibyo dukora abatari babizi babashe kubimenya. Iri murikabikorwa kandi riraza kudufasha kumenya no kwigira kubyo abandi baje kumurika bakora bityo twungurane ubumenyi ku buryo bizadufasha kurushaho kunoza ibyo dukora.’’

Asaba abataritabiriye iri murikabikorwa guharanira ko iry’ubutaha ritazabacika kuko uretse kubahuza n’abaturage rinabafasha kumenyana n’abandi bafatanyabikorwa bakigiranaho.

Mu byamuritswe harimo n’ibikomoka ku buhinzi

Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Karongi  ryo muri uyu mwaka wa 2022-2023 ryatangiye kuri uyu wa 18 rikazarangira ku wa 20 Ukwakira 2022 rikaba ryaritabiriwe n’Abafatanyabikorwa 64 kuri 66 bari bateganijwe.

Abdoulkarim Ndungutse, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *