Rutsiro: ‘’Niba Umuyobozi apfa ntagire icyo ahabwa umuturage we azabariza he?’’ Abaturage bavuga ku ngoboka ya Ejo Heza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko niba nta gikozwe ngo uburyo bwo gutanga ingoboka muri gahunda ya Ejo Heza bworoshywe kandi bujye buboneka mu buryo bwihuse bagiye guhagarika kwizigamira muri iyi gahunda bashingiye ku kibazo cy’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari witabye Imana yarizigamiye nyamara umuryango we ukaba wenda kumara umwaka utarahabwa ingoboka ziteganijwe muri iyi gahunda.
Aba baturage bavuga ko niba umuntu wari Umuyobozi ashobora kumara igihe kingana kuriya atarahabwa iyi ngoboka ahubwo asiragizwa mu nzego zitandukanye bitakorohera umuturage usanzwe gukurikirana iyi ngoboka bakabona hari n’ubwo byanarangira ntayo babonye nyamara batarahwemye kwizigamira bateganyiriza amasaziro n’ibyago.
Mukeshimana Vestine yagize ati: ‘’Mwumvise ikibazo cy’uriya mugabo, urabona ko ari umuntu ujijutse,ni umuvuzi w’amatungo wabyigiye, niba ashobora kumara amezi angana kuriya yiruka ku ngoboka z’uwari umugore we witabye Imana akaba atarazibona urakeka njyewe w’umuturage byazanyorohera kuzibona? Ikigaragara cyo ni uko abadukangurira kwitabira iyi gahunda nabo batarabasha kuzuza ibyo batwizeza. Bikomeje gutya umuntu yahitamo kureka gutanga amafaranga atazagira icyo amumarira mu gihe kiri imbere.’’
Basaba ko hashyirwaho uburyo bwihuse bwo gutanga izi ngoboka cyane cyane ku muryango uba ufite umuntu witabye Imana kandi yaramaze kwishyura imigabane isabwa kuko n’ubundi kuzitanga nyuma y’igihe kirekire nabyo byaba bifite akamaro gato mu gihe zitabafashije mu gushyingura. Ibi kandi babihuza na Nizeyimana Jean Damascene, Umugabo wa Nyakwigendera wemeza ko guhabwa izi ngoboka umuryango waramaze kugurisha isambu ntacyo byaba bikimaze.
Ati:‘’Natanze dossier yuzuye ntegereza igisubizo mbonye bitinze nsubira kubaza uko byagenze bambwira ko basanze nta cyiciro cy’ubudehe umuryango wanjye ufite kandi nyamara twari tugisanganywe. Nk’umukuru w’umuryango Umugore wanjye yari ambaruyeho kandi umuryango wanjye ufite icyiciro cy’ubudehe cya gatatu ndetse mfite n’ibipapuro byavuye muri sisitemu biteyeho yewe n’amakashe naberetse ariko uburyo bakomeza kunderega bavuga ngo nta cyiciro gihari nibyo ntasobanukirwa.Nta muntu ushaka kumbwira ngo kora gutya birangire. Ese kitanahari wenda kukibona byamara umwaka?’’
Yongeraho ko mu gihe kirenga umwaka amaze akurikirana izi ngoboka nta Muyobozi wo ku Karere ka Rutsiro utazi iki kibazo ndetse akaba yaranageze n’ubwo ahamagara muri Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu ariko akaba ntacyo yari yafashwa. Asaba ko izi ngoboka zajya zitangirwa igihe kuko n’ubundi kuziha umuryango waramaze kugurisha isambu ngo ubone uko ushyingura ntacyo byaba bimaze.

Ubwo yari hamwe n’itsinda yari ayoboye mu ruzinduko Abadepite bagiriye muri aka Karere ka Rutsiro Hon Frank Habineza yagaye kuba uyu muturage amaze igihe kingana gutya atarafashwa kubona ingoboka ziteganywa muri gahunda ya Ejo Heza asaba ko iki kibazo gikurikiranwa kigakemuka vuba kuko cyagira ingaruka ku bwitabire bw’abaturage muri iyi gahunda.
Ati:’’Iki kibazo cya ejo heza giteye ikibazo kuko umuturage yagaragaje ko umugore we yari Gitifu w’Akagari, urumva ko ari abantu bajijutse, n’umugabo arajijutse, umugore we arapfa kandi amaze igihe afite imigabane ariko yagaragaje ko ya sanduku bavuga ntayo bamuhaye na ya miliyoni ntayo bamuhaye kandi yarazengurutse ajya ku Karere baramubwira ngo icyiciro cy’ubudehe bakibuze.’’
Ashimangira ko iki ari ikintu kibi cyane kitatanga isura nziza kuri iyi gahunda hashingiwe kukuba n’Umuyobozi wayikanguriye abaturage atabasha guhabwa ibiteganijwe bityo bikaba byabangamira ubwitabire muri iyi gahunda ya Ejo Heza yemeza ko ifitiye abaturge akamaro akizeza ko bavuganye n’Akarere kikaba kigiye gukemurwa mu maguru mashya.

Nyakwigendera Murebwayire Marie Claire yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yitabye Imana ku wa 27/06/2021, ibisabwa kugira ngo Ejo heza itange ingoboka ku muryango wagize ibyago byagejejwe mu Buyobozi mu kwezi kwa 07/2021 ariko kugeza ubu ntacyo uyu muryango wari wahabwa.
Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda basaga Miliyoni ebyiri ari bo bamaze gutanga imisanzu yo kwiteganyiriza muri EjoHeza, bakaba bamaze gutanga imisanzu isaga Miliyari 35Frw, mu gihe cy’imyaka itatu n’igice iyo gahunda itangijwe mu Gihugu.
Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
