Karongi-Rutsiro: Abaturage bavuga ko bababajwe cyane n’isenywa ry’amazu ya RAB nyamara bari bakiyakeneye.

Spread the love
Abaturage bavuga ko aya mazu yari agikomeye ku buryo icyo yari akenye gusa byari ibisenge bishya no gutunganywa(finissage) ubundi agakomeza gutanga umusaruro

Abaturage bo mu turere Rutsiro na Karongi bavuga ko bababajwe bikomeye n’icyemezo cy’Ubuyobozi cyo kwitwikira ijoro bagasenya amazu 9 ya RAB bemeza ko yari agikomeye ndetse akinabafitiye akamaro bakaba batumva impamvu yasenywe aho kuyasana ngo akomeze kubyazwa umusaruro.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bwa RAB ndetse n’ubw’Intara y’Uburengerazuba bavuga ko icyemezo cyo gusenya aya mazu cyashingiwe ku isuzuma ryayo ryakozwe n’urwego rubifiteiye ububasha, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire cyagaragaje ko icyiciro aya mazu yariho kitari icyo gusanwa ahubwo ari ayo gusenywa.

Nk’uko aba baturage babitangarije Rwandanews24 ngo ntibumva impamvu Ubuyobozi bw’Uturere twa Karongi na Rutsiro bwitwikiriye ijoro bugasenya amazu y’ikigo RAB zone Gakuta na Rufungo nyamara hari ibikorwa byo gutunganyu umusaruro bayakoreragamo.Bavuga ko kandi yari no gusanwa akaba yanatuzwamo bamwe mu baturage badafite aho kuba bakomeje kuba umuzigo kuri Leta.

Musabyima Vedaste wari warazicumbikiwemo, akaba arimo gusembera nyuma yo kuzisohorwamo n’Ubuyobozi bw’Umurenge avuga ko abaturage bari baranze kwitabira ibikorwa byo gusenya izi nzu kuko batabibonaga nk’igisubizo, agaragaza ko babigaragarije Ubuyobozi ariko ibyifuzo byabo ntibihabwe agaciro.

Ati “Inzu twazikuwemo n’Umurenge ufatanyije n’Akarere ka Rutsiro none ndimo gusemberana abana babiri n’umugore nyamara twarazikingagamo umusaya, Ubuyobozi bwaraje butanga ibiraka ku baturage habura n’umwe wazikoraho kubera amateka twanyuzemo, niko gukodesha ibihazi bigasenya bihagarikiwe n’Ubuyobozi, muri Rutsiro hasenywe amazu 5 naho ku ruhande rwa Karongi hasenywa inzu 4. Abaturage twarababaye tubura icyo dukora kuko ukuyobora akuyobora uko ushatse.”

Musabyimana akomeza avuga ko bababwiye ko izi nzu zasenywe bababwira ko ari umwanda wago,baga gukurwaho kugira ngo umushyitsi (Perezida wa Repubulika) wendaga gusura Akarere ka Karongi ahanyure hameze neza.

Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo gusenya aya mazu ntarishyurwa

Mukeshimana Jean Damascene wasenyesheje aya mazu avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwamwambuye ibihumbi 350 Frw yagombaga kwishyurwa kubera iyi mirimo yo kuzisenya akemeza ko agiye kugana inkiko kugira ngo zimwishyurize.

Ati “Umurenge wampaye akazi ko gusenya amazu ya RAB karakorwa ariko banze kunyishyura kandi narashoye amafaranga yanjye, ngiye kubajyana mu nkiko kandi bazanyishyura menshi kuko narasiragijwe bihagije.”

Yongeraho ko ngo yavuganye n’Umunymabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akamubwira ko bazanyishyura hanyuma akaza kwisubiraho avuga ko ngo yishyuje amafaranga menshi ugereranije n’imirimo yakozwe.

Ni mu gihe Rwiyemezamirimo agaragaza ko yashoye amafaranga menshi muri iyi mirimo ngo kuko biteguraga uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu byatumye barara bakora ijoro ryose kugeza mu gitondo, nyuma Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Gakuta na Rufungo yaraje anshinja kubasenyera bigaragara ko batari bamenyeshejwe, twasenye twumva ko turi gushaka umutekano wa Perezida ariko twarambuwe.

Mukeshimana asanga n’ubwo yasenyesheje aya mazu harimo ayari akiri mazima yagombaga gusanwa hagashakwa icyo yakorerwamo kuko amazu yari akomeye kandi hari n’ayanze gusenyeka, kuko yanagowe no kubona abakozi bayasenya kuko abaturage bari bamubereye ibamba. Akaba asaba ko yakwishyurwa ibihumbi 350 frw mu maguru mashya atarayoboka iy’inkiko.

Ni mu gihe abaturage bo ku mpande za Karongi na Rutsiro bashingiye ku kuba kuri ubu imyaka yayahunikwagamo irimo kunyagirirwa mu bizu byasigaye birangaye n’abari barayatijwe bakaba bari gusembera basanga yari kuvugururwa aho gusenywa bakifuza ko ababigizemo uruhare bayaryozwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, asanga umuturage wakoze akazi yahawe akakarangiza yakabaye yarishyuwe ntakomeze gusiragizwa ngo bitumen ashora n’Akarere mu manza.

Ati “Ikibazo cy’uyu muturage tugiye kugikurikirana tuvugane n’Akarere kamwishyure ataragashora mu manza, kuko iyo wakoze uba ugomba no kwishyurwa udasiragijwe.”

Ndayambaje avuga ko akiri mushya muri uyu Murenge ariko ko iki kibazo cyo kuba uyu muturage atarishyuwe akizi ariko ibyo kuba amazu yasenywe hari icyo yari amariye abaturage ntacyo abiziho.

Rwiyemezamirimo wasenyesheje aya mazu yemeza ko yari agikomeye ku buryo ngo harimo n’ayagoye cyane abakozi be

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye bwemeza ko aya mazu yagombaga gusenywa

Mu gushaka kumenya icyo Ubuyobozi buvuga ku cyemezo cyo gusenya aya mazu kitavugwaho rumwe n’abaturage uwari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mukura. Ni nako kandi byagenze ku Muyobozi w’akarere ka Rutsiro waruciye akarumira kuby’isenywa ry’aya mazu, ndetse n’uburyo bazishyuramo rwiyemezamirimo wayasenye kuko yirinze kugir icyo adutangariza kuri iki kibazo haba ku murongo waterefoni ndetse no ku butumwa bugufi kugeza ubwo inkuru yasohokaga. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi nawe yirinze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo avuga ko arimo gukurikina uruzinduko rw’Abadepite bari mu Karere ka Karongi.

Kuri iki kibazo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François we avuga ko nta mazu yasenywe ahubwo ko icyakozwe ari ugukuraho umwanda akemeza ko yari ashaje cyane ku buryo kuyasana byari kurutwa no kubaka andi mashya.

Ati “Ibyo twashenye yari umwanda nta mazu yari ahari, yari umwanda twawukuyeho ahubwo wambonera bimeze bite uyu munsi.”

Guverineri Habitegeko avuga ko hari inzu zisanika n’iziba zamaze kuba umwanda, akongeraho ko niba nk’Ubuyobozi basaba abaturage gukuraho umwanda asanga ataribo bakomeza gushyiraho umwanda.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François yemeza ko nta mazu yasenywe ko icyakuweho ari umwanda

Ibi abihuza n’ Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi Dr Karangwa Patrick nawe uhamya ko amazu yasenywe atari yujuje ubuziranenge ndetse Atari mu cyiciro cy’asanwa kuko yari ashaje cyane akongeraho ko hari n’andi ari hirya no hino mu Gihugu azasenywa.

Ati “Twakoze isesengura ry’amazu dufite mu Gihugu hose, bikorwa ku bufatanye n’Ikigo kibifitiye ububasha ari cyo Rwanda housing Authority (RHA) twifuza kurebera hamwe amazu dushobora kuvugurura akaba meza ndetse n’ayo twavugurura ikiguzi kikaba kinini kuruta uko twakubaka andi twemeza ko ariya mazu agomba kuvaho.”

Yongeraho ko gusenya amazu y’iki kigo ashaje cyane bigikomeza hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo kwirinda ko hari n’abo yazagwaho kubera gusaza kandi bigaragara ko Atari ku rwego rwo gusanwa.

Mu Mihigo y’Uturere ya buri mwaka usangamo amafaranga menshi agenerwa ibikorwa byo gumemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo no gufasha abadafite amacumbi kuyabona, iki akaba aricyo abaturage bashingiraho bavuga ko hari gushakwa uko ibi bikorwa bihuzwa n’isanwa ry’aya mazu agahabwa abaturage badafite aho kuba kugeza ubu aho kuyasenya.

Abaturage ntibumva impamvu amazu bari bakibyaza umusaruro yasenywe mu gihe hari n’abadafite aho gukinga umusaya bari bayacumbitsemo

Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *