Rubavu: Ubuyobozi bw’Akarere bwikomye Amadini n’amatorero bica abana bahohotewe bagaterwa inda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique yibukije Abayobozi b’amadini n’amatorere ko badakwiriye guca mu itorero umwana w’umukobwa wahohotewe agaterwa inda abasaba ahubwo kubafasha kubona ubutabera.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 13/08/2023 mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa baterwa inda mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.
Yagize ati:’’Niba ari umuririmbyi bahohoteye mwibuke ko mujya mubaca, murabaca ,nizere ko mwabicitseho ibyo ngibyo umuherekeza agasubira mu buzima busanzwe akababarirwa mukongera niba ari ukumubatiza agasaba imbazi akihana agasubira muri korali agakomeza akaririmba. Niba atari uko murimo kubigenza namwe murimo kubafasha gukomeza mu bujya habi.’’
Yibutsa ko niba Abashumba badashobora kwihanganira aba bana baba barahohotewe ari nako ababyeyi mu ngo bavukamo batabasha kubihanganira bagahita babirukana akibutsa ko ahubwo bakwiye kujya babafasha kubona ubutabera aho kumuca mu itorero.

Ku ruhande rw’Abayobozi b’amadini n’amatorero bavuga ko aho bashyira imbaraga cyane ari ukwigisha bigamije gukumira iri hohoterwa bakemeza ko n’ubundi nyuma y’uko umwana w’umukobwa ahohotewe bakomeza kumwigisha kugira ngo agaruke mu nzira nziza ndetse akomeza gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw
