Rubavu: Amakimbirane mu miryango,ubukene n’ubusinzi ku bikomeje gutuma abana baterwa inda.

Spread the love

Amakimbirane mu miryango,ubukene ndetse n’ubusinzi bukabije byongeye kugarukwaho muri zimwe mu mpamvu ziza ku isonga mu bikomeje gutuma abana b’abakobwa bo mu Karere ka Rubavu bakomeje guhohoterwa bagaterwa inda.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakozwe mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 13 Kanama 2023 mu Murenge wa Rubavu kubufatanye n’umushinga CARITAS-Gimbuka.

Umwe mu bana b’abakobwa watewe inda avuga ko kimwe mu byatumye aterwa inda harimo ibigare yagenderagamo ndetse no kutanyurwa n’ibyo iwabo bashobora kumubonera akararikira iby’abandi agasaba bagenzi be kwirinda ababashukisha ibintu bitandukanye kuko nabo baba bazabasha kubyibonera bamaze gukura.

Yagize ati: ‘’Njyewe ikibazo nagize nagitewe cyane cyane n’ikigare twagendanaga, uba ugendana n’abantu bakajya baza bakakubwira ngo tugende utazi n’aho bakujyanye n’ibyo mugiyemo ugapfa kwigendera gusa, byarangiye nyine banteye inda. Kumva nyine ushaka ibintu birenze kandi iwanyu ntabyo wahibonera nyine biroshya.’’

Yongeraho ko iyo mu rugo iwabo baza kumenya ko yatangiye kujya mu ngeso mbi bakabimubuza ubu aba atarabyaye agashima ko byibura bakomeje kumufasha bamurera hamwe n’umwana yabyaye.

Ndizihiwe Faustin, Umushumba mu Itorero rya ADEPR avuga ko abana b’abakobwa baterwa inda harimo uruhare rw’ababyeyi haherewe kukutabegera ngo baganire ngo bagirwe inama ndetse no kuba ababyeyi ubwabo bahora mu makimbirane.

Yagize ati:’’Ubundi kugira ngo umwana ananirane mu muryango hari impamvu ebyiri zishobora kubitera, impambu ya mbere n’imibanire y’umubyeyi n’umwana, iyo imibanire itameze neza umwana yicira inzira. Impamvu ya kabiri ni imibanire y’ababyeyi ubwabo, iyo bahora mu makimbirane, iyo bahora mu nduru cyangwa mu mahane andashira. Iyo bahora mu nduru ntabwo umwana yumva atekanye.’’

Yibutsa ababyeyi ko n’ubwo waba utunze ibya mirenge ariko ntiwegere abana bawe nk’umubyeyi ngo muganire kenshi ndetse mube inshuti batazabasha gukurikirana imigendere yabo kugira ngo babone aho bahera babagira inama.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique agaruka ku bukene, ubusinzi ndetse n’amakimbirane abushingiyeho mu miryango nka zimwe mu mpamvu zikurura iri hohoterwa agasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu kubyihanganira birinda ihohoterwa.

Ati: ‘’ Twabonye amakimbirane mu miryango ko ari kimwe mu bintu bituma abana bahura ihohoterwa, amakimbirane ashingiye ku businzi, ubusinzi bukabije. Twabonye ubukene mu muryango. Rubyiruko ziriya mpamvu murumva muri tayari kuzihanganira no kuzirwanya kugira ngo mudatwara inda?’’

Yibutsa ababyeyi  ko kudakurikirana imyitarire y’umwana ngo ababyeyi babe maso ku buryo igenda ihindagurika bityo babone aho bahera bamugira inama kubyo aba akwiye gukosora no kwitondera aribyo bituma birangira umwana ahohotewe.

Ubuyobiz bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko mu mwaka ushize bwari bufite abana b’abakobwa bahohotewe bagaterwa inda 150 barimo gukurikiranwa bafashwa gukomeza ubuzima n’amasomo ku bari barayacikirije mu gihe muri uyu mwaka harimo gukurikiranwa 10 bamaze kumenyekana.

Ndungutse Abdoulkarim, Kivu24.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *